Rugby: Resilience RFC yakatishije Itike y’Umukino wa nyuma wa Shampiyona

Impera z’Icyumweru zisize Ikipe ya Resilience RFC yo mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, ikatishije Itike yo gukina umukino wa Shampiyona y’i 2024, Ubwo hakinwaga Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona ya Rugby mu Mwaka w’i 2024.

Uyu munsi waranze n’Imikino itatu, irimo ibiri yakinwe ku wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2024, n’undi wakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Mata 2024.

Imikino yakinwe ku wa Gatandatu, urimo uwakiniwe mu Karere ka Rwamagana wahuje Rwamagana Hippos yari yakiriye Ikipe ya Kigali Sharks.

Uyu Mukino wakiniwe mu Kibuga cya Bihembe, warangiye Kigali Sharks iwegukanye ku ntsinzi y’amanota 70 kuri 06 ya Rwamagana Hippos.

Uretse uyu mukino, mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge kuri Sitade ya Camp Kigali, Ikipe ya Lions de Fer yari yahakiriye Ikipe ya Burera Tigers.

Uyu Mukino warangiye Lions de Fer ihacanye Umucyo, kuko yawegukanye ku ntsinzi y’amanota 88-10.

Tariki ya 21 Mata 2024, Imikino y’Umunsi wa gatatu yakomereye mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo y’Igihugu.

Mu aka Karere, ku Kibuga cya Gitisi, Ikipe y’Ikigo cy’Ishuri rya Gitisi TSS yari yakiriye Ikipe ya Resilience yo mu Karere ka Rusizi.

Uyu Mukino wari injyanamuntu, warangiye Resilience iwegukanye ku kinyuranyo cy’amanota Atatu gusa, kuko yawutsinze ku manota 11 ku 08 ya Gitisi TSS.

Nyuma y’iyi mikino, Ikipe ya Lions de Fer iyoboye itsinda rya mbere n’amanota 10, mu mikino ibiri imaze gukina.

Muri iri tsinda, Umwanya wa kabiri ufitwe n’Ikipe ya Kigali Sharks n’ayo ifite Amanota 10, mu mikino ibiri imaze gukina.

Ikipe ya Kamonyi Pumas iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 04 mu mikino ibiri imaze gukina, umwanya wa kane ufitwe n’Ikipe ya Rwamagana Hippos n’inota 01 mu mikino ibiri imaze gukina, mu gihe Ikipe ya Burera Tigers ari iya nyuma muri iri tsinda n’ubusa bw’amanota mu mikino ibiri imaze gukina.

Itsinda rya kabiri riyobowe n’Ikipe ya Resilience n’amanota 08 mu mikino ibiri imaze gukina, Gutisi TSS iyigwa mu ntege n’amanota 05 mu mikino ibiri imaze gukina, mu gihe Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda, UR Grizzlies isoza iri tsinda n’amanota 02 mu mikino ibiri imaze gukina.

Mu gihe imikino yo muri iri tsinda kabiri yagannye ku musozo, Ikipe ya Resilience yamaze gukatisha itike y’Umukino wa nyuma, aho itegereje kumenya izazamuka ari iya mbere mu Itsinda rya mbere bagahurira ku Mukino wa nyuma (Finale).

Mu gihe Ikipe ya Gitisi TSS yabonye Itike yo kuzahatanira umwanya wa Gatatu n’Ikipe izazamuka ari iya kabiri mu Itsinda rya mbere.

Nyuma y’uyu munsi wa Gatatu, Umunsi wa Kane uzakomeza mu mpera z’Icyumweru gitaha.

Tariki ya 27 Mata 2024, ku Kibuga cya Mbizi mu Karere ka Kamonyi, Ikipe ya Kamonyi Pumas izakira Ikipe ya Burera Tigers ku Isaha ya saa 13:00, mu gihe kuri uwo Munsi, Ikipe ya Lions de Fer izakira Rwamagana Hippos mu mukino uzakinirwa ku Kibuga cya Croix Rouge ntagihindutse guhera saa 14:00.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *