Nyabihu: Imvano y’igwingira ry’Uruganda rw’Ibirayi

Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere mu by’Inganda (NIRDA), kivuga ko Uruganda rw’i Nyabihu rwoza, rutonora ndetse rugakata ifiriti mu birayi, rugitegereje abaruhaye imashini kugira ngo babanze baze mu Rwanda kwerekana uko ikora.

NIRDA iri mu bigo bya Leta bivugwa muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG), y’umwaka warangiye muri Kamena 2022, ivuga ko hari inganda ebyiri zahawe ingengo y’imari ya Leta ariko zikaba zitarakora kuva mu myaka irenga ine ishize.

Raporo ya OAG ivuga ko izo nganda ari urwenga umutobe na divayi mu bitoki ruri mu Karere ka Rwamagana, hamwe n’urw’ibirayi mu Karere ka Nyabihu, zikaba zarahawe ingengo y’imari irenga Miliyari imwe na miliyoni 500 muri 2019/2020.

Raporo ya OAG igira iti “Kugera mu kwezi kwa Nzeri 2022 ubwo hakorwaga igenzura, urwo ruganda rwa divayi n’umutobe (Rwamagana Banana Wine), ndetse n’urw’ibirayi rwitwa Nyabihu Potatoes Plant, zari zitaratangira gukora”.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Christian Sekomo Birame, yaganiriye na Kigali Today avuga ko uruganda rw’ibitoki rw’i Rwamagana rwo rwatangiye gukora, ariko urw’ibirayi muri Nyabihu rukaba rugitereje abaruhaye imashini bagomba kuza kuyishinga neza(installation), hamwe no kwerekana uko ikora.

Sekomo yagize ati:”Ikibazo dufite ni uko hari imashini twari twaratumije yaje mu gihe cya Covid-19 muri 2019/2020, ariko abayiduhaye ntabwo bigeze babona uko bagera mu Rwanda ngo bayikoreshe banerekane (ku batekinisiye bo mu Rwanda) uko ikora”.

Sekomo avuga ko bakomeje kwibutsa ikigo cyitwa Amber, cyahaye u Rwanda imashini yoza, itonora ikanakora ifiriti mu birayi, kugira ngo baze gutoza Abanyarwanda uko ikora.

Akomeza asobanura ko abatekenisiye bo mu Rwanda badashobora kwiha gukoresha imashini y’uruganda batazi uburyo ikora, kuko iramutse yangiritse abo batekinisiye bayohereje ngo bahita babona urwitwazo.

Yakomeje asaba abo batekinisiye kuza mu Rwanda muri uku Kwezi kwa Kamena 2023, n’ubwo ngo bagaragaza ko bafite gahunda nyinshi z’aho babonye ibiraka bibahesha amafaranga menshi.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, avuga ko iyo mashini yazanywe mu Rwanda ifite ubushobozi bwo koza, gutonora no gukata ibirayi bibarirwa hagati ya toni 5-10 ku munsi.

Uruganda rutunganya ibirayi rwa Nyabihu rwatashywe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), icyo gihe yari François Kanimba mu mwaka wa 2016, kugeza ubu rukaba rutarimo gutanga umusaruro bitewe n’iyo mashini itaratangira gukoreshwa.

Yasobanuye ko ikibazo cy’Uruganda rukora Umutobe, Divayi n’Urwagwa mu Bitoki cyo cyakemutse, ubu bimwe mu bikorwa n’uru Ruganda bimaze kugera ku isoko.

NIRDA ivuga ko kugeza ubu irimo kwiga uburyo bwo kugabanya igihombo cy’Ibiribwa byangirika, amakuru yo kureba aho byangirikira hose akazakusanywa, agahabwa inzego zitandukanye kugira ngo zifate imyanzuro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *