Musanze: Abafite Imyaka iri hagati ya 30-49 bagiye gusuzumwa Kanseri y’Inkondo y’Umura

Abari n’abategarugori bo mu Karere ka Musanze, barashishikarizwa kwitabira kwisuzumisha ku buntu kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura, kuko iyi serivise y’ubuvuzi yabegerejwe ku bigo nderabuzima byose n’ibitaro bikuru bya Ruhengeri. 

Abarimo gusuzumwa kanseri y’ibere ni abafite kuva ku myaka y’amavuko 30 kugera kuri 49.

Ni mu gihe n’abagore bafite kuva ku myaka 50 kugera kuri 65 barimo gusuzumwa kanseri y’inkondo y’umura, abangavu kuva ku myaka 12-16 bo bagakingirwa kanseri y’inkondo y’umura.

Nyuma yo gusuzuma izo ndwara ku bigo nderabuzima by’Akarere ka Musanze no ku bitaro bikuru bya Ruhengeri, abaganga bavuga ko ibizamini byoherezwa ku rwego rw’ubuvuzi  rwisumbuyeho kugirango binyuzwe muri laburatwari zabugenewe.

Gusa ubwitabire bw’abisuzumisha izo ndwara ngo buracyari hasi. 

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert avuga ko nubwo bategereje ibisubizo bizava muri laburatwari, ngo abarwayi bakira ba kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere bakomeje kwiyongera.

Iki gikorwa cyo gusuzuma kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura mu Karere ka Musanze cyatangiye kuva tariki 15 Mata 2024 kizasozwa kuya 26 z’uku kwezi.

Kuva hatangira ubu bukangurambaga, hamaze kubarurwa ku rwego rw’Umudugudu abagore barenga 1,500 basuzumwe kanseri y’inkondo y’umura babifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima, hakiyongeraho n’abarenga 200 basuzumiwe ku bigonderabuzima n’ibitaro bya Ruhengeri. 

Abangavu basaga ibihumbi 4 nibo bamaze gukingirwa kanseri y’inkondo y’umura. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *