Kigali: Abatuye mu Manegeka bahawe Nyirantarengwa

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatanze impuruza ku bantu bagituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuhimuka mu buryo bwihuse.

Ni mu itangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’Ibiro by’Umujyi wa Kigali, aho ryibutsaga abagituye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuhimuka vuba na bwangu.

Iri tangazo rigira riti:”Mu gihe twegereje ibihe by’Imvura, Umujyi wa Kigali uributsa abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ko bagomba kwimuka bagatura ahantu hizewe mu rwego rwo gukumira icyahungabanya ubuzima bwabo”.

Abasabwa kwimuka ni abatuye ahantu hagaragajwe ko hateje ibibazo ndetse n’ahandi hose hafite ubuhaname buri hagati ya 30% na 50% hubatswe bidakurikije amabwiriza ajyanye n’imiterere yaho.

Ni kimwe n’abatuye mu mbago z’igishanga by’umwihariko muri metero eshanu uvuye kuri za ruhurura zikunze guteza akaga.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kandi bwibutsa abawutuye kuzirikana kuzirika Ibisenge by’Inzu zabo neza, kubaka Inzu zifite Fondasiyo zikomeye mu rwego rwo kwirinda amazi yinjira mu mazu.

Bibukijwe kandi guhoma Inzu zidahomye, zigashyirwaho Imirereko n’imiyoboro y’amazi.

Abaturage kandi basabwe gusana Inzu zishaje n’izangiritse (Ku babiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe), gusibura Inzira z’Amazi no kwirinda kujugunya Imyanda muri za Ruhurura no mu Migenzi no gukomeza gusibura Inzira z’Amazi.

Itangazo ry’Umujyi wa Kigali mu gihe ibihe by’Imvura byegereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *