Gymnastics: Kigali igiye kwakira Irushanwa rizatanga Itike y’Imikino Olempike 2024

Guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Mata kugeza ku wa Gatanu tariki ya 26 Mata 2024, i Kigali haratangira Irushanwa rya Shampiyona ny’Afurika y’Umukino wa Gymnastic.

Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya 18, rizitabirwa n’Ibihugu 13 birimo n’u Rwanda.

Rizakinwa mu byiciro bibiri, birimo ikiciro cy’abakinnyi bato ndetse n’abakuru. Bose b’Abakobwa (Abagore).

Bazakina mu buryo burimo: Hoop, Ball, Clubs, Ribbon na Rope.

Abakinnyi 109 bazaba biyereka abafana mu gihe cy’Iminsi ibiri (2), mu Nyubako y’Imikino n’Imyidagaduro izwi nka BK Arena.

Iri Rushnawa rya “Rhythmic Gymnastics”, rizatanga itike y’Imikino Olempike yo mu Mpeshyi, iteganyijwe kuzabera i Paris mu Bufaransa hagati ya tariki 26 Nyakanga kugeza ku ya 11 Kanama 2024.

Ku ruhande rw’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Umunya-Misiri, Mariz Farid Shawki, yatangaje ko abakinnyi Bane (4) yahisemo bitezweho Umusaruro kuko kubatoranya byakoranywe Ubuhanga, nyuma yo kubakura mu bandi 12 bari batoranyijwe kujya mu mwiherero.

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri iyi Mikino, bazaba bagizwe na; Ruth Ntagisanimana (Kapiteni) w’iyi kipe y’Igihugu, Diane Uwase, Maldadi Stecy Igisigo na Patricia Elisabeth Ueberschar.

Amakipe y’Ibihugu azitabira iri Rushanwa agizwe na; Egypt, Tunisia, Algeria, Togo, Côte d’Ivoire, Congo Brazzaville, Namibia, South Africa, Mauritius, Morocco, Cap-Vert n’u Rwanda.

Biteganyijwe ko iri Rushanwa rizakurikiranirwa hafi n’Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Gymnastics ku Isi, Morinari Watanabe, ndetse no muri Afurika, Dr. Ehab Esawy.

Kugeza ubu, ku ruhande rw’umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Gymnastics muri Afurika, Dr. Ehab Esawy yamaze kugeza i Kigali.

Uretse Afurika y’Epfo, u Rwanda nicyo gihugu rukumbi cyo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara kigiye kwakira iyi mikino.

Amafoto

Image
Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Gymnastics muri Afurika, Dr. Ehab Esawy.

 

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *