Gatsibo: Abagizi ba nabi barakekwa kugira uruhare mu rupfu rw’Umusaza wasanzwe yapfiriye mu Murima

Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kanombe mu Kagari ka Nyabikiri, haravugwa inkuru y’Umusaza w’imyaka 61 wasanzwe mu murima yapfuye, bibaka bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, URUJENI Consolee, yavuze  ko bikekwa ko yaba yishwe n’inkoni yakubiswe.

Yagize ati:”Aya makuru twayamenye ejo hashize tuyahawe n’abayobozi. Twahise tujyayo dusanga bamutsinze mu murima. Urebye ni abagizi ba nabi kuko bamwishe bamukubise cyane.”

“Iperereza kuri uru rupfu ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane uwaba yihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi”

By’umwihariko, abaturage barasabwa kujya birinda kwihanira.

Ati: “Ni ukwirinda kwihanira kuko ntabwo twamusanze mu murima we. Biragaragara ko ashobora kuba yarakubiswe. Turasaba abaturage kwirinda kwihanira mu gihe babonye umuntu ari aho atakagombye kuba ari cyangwa ari mu isambu yabo. Ahubwo aya makuru balwihutira kuyabwira ubuyobozi cyangwa bakarega nk’uko amategeko abiteganya, kukko abantu baryozwa ibyaha bakoze.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma mu Bitaro bya Kiziguro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *