Duhugurane: Uko Umuco wo kunywa Icyayi winjiye mu Buzima bw’Isi ni uko Ibihugu birutanwa kukinywa

Icyayi cyinjiye mu buzima bwa muntu cyibana nawe kugeza magingo aya. Biragoye kuvuga ubuzima buzira Icyayi kuko benshi bagifata nk’ifunguro rya mugitondo cyangwa se iry’umugoroba.

Icyayi kenshi cyagiye cyifashishwa mu gutegura Inama zikomeye cyane arimo n’aya karundura.

Aha twavuga nko mu Mwaka w’i 1773, muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu nama yiswe “Boston tea party” yigiwemo ibyabyaye Revolusiyo y’Amerika yagejeje USA ku kuba Igihugu cyigihangange kw’Isi yose.

  • Inkuru y’icyayi yatangiriye mu gihugu cy’Ubushinwa

Dukurikije imigani, mu 2737 mbere ya Yezu/Yesu, Umwami w’Abami w’Abashinwa, Shen Nung yari yicaye munsi y’igiti mu gihe umugaragu we yatekaga amazi yo kunywa.

Icyo gihe ibabi ry’igiti ryarahanutse rigwa mu cyayi cya Shen Nung, umuhanga mu kuvura ibyatsi.

Shen Nung wari umuhanga mu by’imiti y’ibyatsi yahisemo kugerageza icyi cyinyobwa umugaragu we yaremye ku bw’impanuka.

Icyo giti cyari Camellia Sinensis, kandi ikinyobwa cyavuyemo nicyo twita icyayi maging

Shen Nung akimara kunywa kuri icyo cyayi nyine yahise ategeka abagaragu be kujya buri gihe bamoromera kuri ibyo bibabi bakamuvangira mu mazi.

Mu kinyejana cya munani, umwanditsi Lu Yu yanditse Igitabo cya mbere cyivuga ku cyayi yise Ch’a Ching, bivuga Classic Tea mu rurimi rw’Icyongereza.

N’ubwo icyayi kizwi kuri ayo mateka nta gihamya gifatika kibigaragaza, gusa amateka nibitabo birabivuga.

Mu Isi, hari amoko asaga 300 y’icyayi kandi buri bwoko bugira umwihariko wabwo mu nteko, uburyohe, impumuro n’ibindi…

Gusa, hari amoko ane (4) akunzwe cyane kurusha andi, aya akaba ari;“White Tea, Green Tea, Oolong Tea na Black Tea.”

Icyayi kiza ku mwanya wa kabiri mu binyobwa bikunzwe cyane kw’Isi, aho buri mwaka Toni zikabakaba Biliyoni 7 z’Icyayi zinyobwa.

Ibihugu biza kw’isonga mu gutunganya icyanyi birimo; Ubushinwa, Ubuhinde, Kenya, Sri Lanka na Indonesia.

Ibihugu 55 bya mbere binywa icyayi cyinshi n’ingano binywa ku muntu buri mwaka nk’uko Urubuga wa Wikipedia rubigaragaza:

  1. Turkey 3.16 kg (6.96 lb)
  2. Ireland 2.19 kg (4.83 lb)
  3. United Kingdom 1.94 kg (4.28 lb)
  4. Pakistan[2] 1.50 kg (3.30 lb)
  5. Iran[3] 1.50 kg (3.30 lb)
  6. Russia 1.38 kg (3.05 lb)
  7. Morocco 1.22 kg (2.68 lb)
  8. New Zealand 1.19 kg (2.63 lb)
  9. Chile[4] 1.19 kg (2.62 lb)
  10. Egypt 1.01 kg (2.23 lb)
  11. Poland 1.00 kg (2.20 lb)
  12. Japan 0.97 kg (2.13 lb)
  13. Saudi Arabia 0.90 kg (1.98 lb)
  14. South Africa 0.81 kg (1.79 lb)
  15. Netherlands 0.78 kg (1.72 lb)
  16. Australia 0.75 kg (1.65 lb)
  17. United Arab Emirates 0.72 kg (1.59 lb)
  18. Germany 0.69 kg (1.52 lb)
  19. Hong Kong 0.65 kg (1.43 lb)
  20. Ukraine 0.58 kg (1.28 lb)
  21. China 0.57 kg (1.25 lb)
  22. Canada 0.51 kg (1.12 lb)
  23. Malaysia 0.48 kg (1.06 lb)
  24. Indonesia 0.46 kg (1.01 lb)
  25. Switzerland 0.44 kg (0.97 lb)
  26. Czech Republic 0.42 kg (0.93 lb)
  27. Singapore 0.37 kg (0.81 lb)
  28. Slovakia 0.36 kg (0.80 lb)
  29. Taiwan 0.29 kg (0.65 lb)
  30. Sweden 0.29 kg (0.64 lb)
  31. Hungary 0.28 kg (0.62 lb)
  32. Norway 0.27 kg (0.60 lb)
  33. Austria 0.27 kg (0.59 lb)
  34. Finland 0.24 kg (0.54 lb)
  35. United States 0.23 kg (0.50 lb)
  36. Argentina 0.21 kg (0.47 lb)
  37. Israel 0.20 kg (0.45 lb)
  38. France 0.20 kg (0.44 lb)
  39. Vietnam 0.20 kg (0.44 lb)
  40. South Korea 0.17 kg (0.37 lb)
  41. Spain 0.15 kg (0.32 lb)
  42. Denmark 0.15 kg (0.32 lb)
  43. Italy 0.14 kg (0.31 lb)
  44. Belgium 0.13 kg (0.28 lb)
  45. Bulgaria 0.11 kg (0.24 lb)
  46. Romania  0.073 kg (0.16 lb)
  47. Portugal 0.064 kg (0.14 lb)
  48. Thailand 0.050 kg (0.11 lb)
  49. Philippines 0.027 kg (0.06 lb)
  50. Greece 0.023 kg (0.05 lb)
  51. Venezuela 0.023 kg (0.05 lb)
  52. Peru 0.023 kg (0.05 lb)
  53. Colombia 0.018 kg (0.04 lb)
  54. Brazil 0.018 kg (0.04 lb)
  55. Mexico 0.014.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *