Mu Mujyi wa Kigali hatashwe ku mugaragaro Hotel y’akataraboneka M Hotel, yuzuye itwaye Miliyari 20 z’Amafaranga…
Home – THEUPDATE
AFCON 2023: Bimwe mu bihugu byamaze gukatisha Itike mu gihe hari ibitegereje muntsindire
Irushanwa ry’igikombe cya Africa niryo rushanwa rifatwa nk’irya mbere ku muganane wa Africa mu mupira w’amaguru, iri rushanwa rikinwa buri myaka ibiri, iry’umwaka utaha rikazabera mu gihugu cya Ivory Coast muri Mutarama na Gashyantare.
Ni irushanwa ryari gukinwa uyu mwaka, gusa CAF iritegura ihitamo kuryimurira muri 2024 kuko Igihugu kizaryakira cyatangaje ko cyari kitaritegura.
N’ubwo imikino yo mu matsimda 12 yose itarasozwa, hari bimwe mu bihugu byamaze kubona itike hakiri kare.
Muri ibyo. harimo Ivory coast izaryakira n’ibindi.
Kugeza ubu, Ibihugu bimaze gukatisha iyi tike bikaba bigizwe na; Ivory Coast, Burkina Faso, Algeria, Morroco, Senegal, Tunisia na Afurika y’Epfo.
Igikombe cy’Africa biteganyijwe ko kizatangira kuwa 13 Mutarama 2024, Umukino ugifungura ukazakinirwa kuri Alassane Ouattra Stadium iherereye Abidjan.
Biteganyijwe ko iyi mikino izasozwa tariki ya 11 Gashyantare 2024.
Ibihugu bitandukanye bikazaba bihanganiye kwambura Senegal iki gikombe ifite, mu gihe nayo nta kabuza izaza ishaka kukirwanaho.
Ivory Coast iheruka kwegukana iki gikombe mu 2015, bikaba byitezwe ko nta kabuza kuri iyi nshuro ibifashijwemo n’abakinnyi bayo bakomeye barimo Kapiteni wayo Serge Aurier, Sebastin Haller, Zaha, Pepe n’abandi, bazaba biyereka abaturage babo.
Miliyaridi 85 Frw zigiye gukoreshwa mu Kubaka ahazimukira Ibitaro bya CHUK
Hatangijwe Umushinga wa miliyari 85 Frw wo kwagura ibitaro CHUK izimukiramo. Atangiza uyu mushinga ,wo kwagura…
Ubufaransa: Umunyarwanda watwitse Katedrale ya Nantes yakatiwe Imyaka 4 y’Igifungo
Kuwa gatatu, Urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye Emmanuel Abayisenga gufungwa imyaka ine kubera gutwika no kwangiza…
Paul Rusesabagina akigera muri USA yahise ajyanwa mu Bitaro bya Gisirikare
Nyuma y’imyaka ibiri afungiye mu Rwanda, Paul Rusesabagina yageze muri Leta zunze ubumwe za Amerika, nk’uko…
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ari mu Bitaro
Papa Francis ari mu bitaro kubera indwara mu buhumekero. Papa Francis afite indwara (infection) mu buhumekero…
Urubanza rwa Félicien Kabuga rwasubitswe kugeza igihe kitazwi
Iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994,…
Arsenal tickets for final Premier League game of the season on sale for whopping €50,000
Tickets for Arsenal’s final day of the season clash with Wolves are being sold for as…
Premier League confirm 15-player shortlist for Hall of Fame
The Premier League has announced a 15-player shortlist of nominees for the Hall of Fame class…
Ubushakashatsi: 80% by’abanywi b’Itabi mu Isi babarizwa muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, bite mu Rwanda?
Raporo yo muri Kamena 2021 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), igaragaza ko mu bantu…