Kigali: Hatashywe Hotel yatwaye Miliyoni 20$

Mu Mujyi wa Kigali hatashwe ku mugaragaro Hotel y’akataraboneka M Hotel, yuzuye itwaye Miliyari 20 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Iyi Hotel yafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane Tariki ya 30 Werurwe 2023.

Ubuyobozi bwayo buvuga ko intego yayo ari ugutanga serivisi inoze ku bayigana.

Yubatswe ku gitekerezo cy’umuryango wo mu Bushinwa, Miao ari na ryo ryashingiweho mu kuyiha izina.

Nyuma yo kuzura, kuri ubu ikaba ifite abakozi bahoraho 170.

Umuyobozi Mukuru wa M Hotel, Twizeyimana Theogene avuga ko intego yabo ari ukunoza serivisi ku bo bakira baba ababa mu Rwanda n’abava hanze yarwo.

M Hotel ifite ibyumba 116 byo kuraramo n’ibyakira inama 14. Yuzuye itwaye agaciro ka miliyari 20 z’Amanyarwanda.

Inzego zifite aho zihuriye n’iterambere ry’ubukererarugendo zivuga ko kwiyongera kw’amahoteri ari ku rwego rwo hejuru bifasha gukomeza kongera ibyumba byakira inama n’ibicumbikira abantu aho muri Kigali bimaze kuba ibihumbi 8.

Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera, Frank Gisha Mugisha agaragaza ko kwiyongera kw’Amahoteli bidatanga umusanzu ku kugatanga imirimo gusa kuko bimenyekanisha Igihugu ku ruhando mpuzamahanga.

Uko Amahoteli agenda yiyongera mu Mujyi wa Kigali no hanze yawo, ni ko serivisi zo mu rwego rw’ubukerarugendo na zo zirushaho kwiyongera ari na ko benshi babona imirimo muri uru rwego.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *