AFCON 2023: Bimwe mu bihugu byamaze gukatisha Itike mu gihe hari ibitegereje muntsindire

Irushanwa ry’igikombe cya Africa niryo rushanwa rifatwa nk’irya mbere ku muganane wa Africa mu mupira w’amaguru, iri rushanwa rikinwa buri myaka ibiri, iry’umwaka utaha rikazabera mu gihugu cya Ivory Coast muri Mutarama na Gashyantare.

Ni irushanwa ryari gukinwa uyu mwaka, gusa CAF iritegura ihitamo kuryimurira muri 2024 kuko Igihugu kizaryakira cyatangaje ko cyari kitaritegura.

N’ubwo imikino yo mu matsimda 12 yose itarasozwa, hari bimwe mu bihugu byamaze kubona itike hakiri kare.

Muri ibyo. harimo Ivory coast izaryakira n’ibindi.

Kugeza ubu, Ibihugu bimaze gukatisha iyi tike bikaba bigizwe na; Ivory Coast, Burkina Faso, Algeria, Morroco, Senegal, Tunisia na Afurika y’Epfo.

Igikombe cy’Africa biteganyijwe ko kizatangira kuwa 13 Mutarama 2024, Umukino ugifungura ukazakinirwa kuri Alassane Ouattra Stadium iherereye Abidjan.

Biteganyijwe ko iyi mikino izasozwa tariki ya 11 Gashyantare 2024.

Ibihugu bitandukanye bikazaba bihanganiye kwambura Senegal iki gikombe ifite, mu gihe nayo nta kabuza izaza ishaka kukirwanaho.

Ivory Coast iheruka kwegukana iki gikombe mu 2015, bikaba byitezwe ko nta kabuza kuri iyi nshuro ibifashijwemo n’abakinnyi bayo bakomeye barimo Kapiteni wayo Serge Aurier, Sebastin Haller, Zaha, Pepe n’abandi, bazaba biyereka abaturage babo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *