Basketball: Nyuma y’intsinzi 3 zikurikiranya, u Rwanda rwakozwe mu Jisho n’u Burundi mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika (Amafoto)

Ku masaha y’Igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, i Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzaniya byari ibicika mu Nzu y’imikino yitiriwe Nyakwigendera Benjamin Mkapa wayoboye iki gihugu, mu mukino wahuje ikipe y’Igihugu y’u Rwanda n’iy’u Burundi mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika mu bihugu bigize akarere ka Gatanu.

Uyu mukino wahuzaga Ibihugu by’ibituranyi ndetse bisanzwe bihanganye muri uyu mukino, warangiye u Burundi buwegukanye ku ntsinzi y’amanota 53 kuri 52.

Mbere y’uyu mukino, hari hitezwe uguhangana kw’abakinnyi by’umwihariko barimo Guibert Nijimbere ku ruhande rw’u Burundi n’abakinnyi b’u Rwanda barimo Dieudonné Ndayisaba Ndizeye, Jean-Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza bakinanye ubwo uyu mukinnyi yari akiri muri Shampiyona y’u Rwanda.

Hari kandi ku ruhande rw’abatoza, Ngwijuruvugo Patrick watoje mu Rwanda ikipe ya REG BBC, wari uhanganye n’abatoza bungirije ku ruhande rw’u Rwanda barimo Murenzi Yves usanzwe utoza UGB na Mushumba Charles utoza IPRC Huye.

U Rwanda rwagiye gukina uyu mukino abakinnyi bari mu mwuka w’intsinzi, kuko rwari rufite intsinzi eshatu za mbere rwegukanye mu mikino yaruhuje na Eritrea, Sudani y’Epfo na Tanzaniya.

Ibi ni nako byari bimeze ku Burundi kuko bwagwaga mu ntege u Rwanda ku rutonde rw’agateganyo.

Uduce dutatu tw’uyu mukino twegukanywe n’u Rwanda, gusa rwari rugeretse kuko u Burundi butaruhaga amahwemo.

Agace ka mbere karangiye u Rwanda rufite amanota 18 kuri 15, aka kabiri 18 kuri 16 mu gihe aka gatatu yari amanota 10 ku 08.

Mu gace ka kane ari nako kari aka nyuma k’uyu mukino, karanzwe n’amakosa yakomeje kwiyungikanya ku ruhande rw’u Rwanda, by’umwihariko imisimburize ndetse n’impamyi yo gushaka gutsinda amanota atatu aho bidashoboka.

Uku kwivangira k’u Rwanda, u Burundi bwabyungukiyemo butsinda amanota 14 kuri 06, buhita bunegukana itsinzi y’uyu munsi.

N’ubwo u Rwanda rwatsinzwe uyu mukino, ku ruhande rwe, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yawutsinzemo amanota 18, yambura imipira inshuro 3, anakora Rebound 6.

Nyuma y’uyu mukino, Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kamena 2023, ikipe y’u Rwanda izongera icakirane n’iy’u Burundi mu mukino wa nyuma ari, nawo uzatanga itike yo guhagararira Akarere ka 5 mu mikino ya nyuma ya “FIBA AfroCan 2023”, izabera muri Angola i Luanda guhera tariki 07 kugeza ya 16 Nyakanga 2023.

Amafoto

May be an image of 10 people, people playing football, people playing basketball and people playing volleyball

May be an image of 13 people, people playing basketball, people playing American football, people playing volleyball and text

May be an image of 8 people, people playing basketball, people playing football, people playing volleyball, people playing American football and text

May be an image of 2 people and text

May be an image of 4 people, people playing basketball and basketball jersey

May be an image of 4 people, people playing basketball and text

May be an image of 3 people and text

May be an image of 2 people and people playing basketball

May be an image of 2 people and people playing basketball

May be an image of 2 people and people playing basketball

May be an image of 6 people and text

May be an image of 2 people, beard and people playing basketball

May be an image of 3 people, beard and people playing basketball

May be an image of 4 people, people playing basketball and text

May be an image of 6 people

May be an image of 2 people, beard and people playing basketball

May be an image of 1 person, playing American football, playing football and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *