Afurika y’Epfo: Kayishema uregwa ibyaha bya Jonoside yakorewe Abatutsi yasabye ubuhungiro bwa Politike

Fulgence Kayishema uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 uherutse gufatirwa muri Afurika y’Epfo, kuri uyu wa Kabiri imbere y’Urukiko yasabye ubuhungiro bwa Politike muri iki gihugu.

Kayishema wafashwe mu kwezi gushize, agomba kubanza kuburanishwa n’icyo gihugu ku byaha 54 kimurega bishingiye ku kurenga ku mategeko y’abinjira n’abasohoka, no kubeshya umwirondoro.

Nyuma nibwo azohererezwa urwego rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’Arusha (IRMCT) rukorera i Arusha muri Tanzania, narwo rwavuze ko ruzamwohereza mu Rwanda.

Mu Rukiko i Cape Town, abashinjacyahaba bavuze ko Kayishema yaretse ibyo gusaba kurekurwa by’agateganyo, ahubwo agasaba ubuhungiro ku mpamvu za politike.

Urubanza rwe rwasubitswe nanone rwimurirwa tariki 18 Kanama(8) muri uyu mwaka kugira ngo hakomeze gukorwa iperereza ryimbitse.

Abakora iperereza muri icyo gihugu bavuga ko uyu wahoze ari umugenzacyaha, cyangwa OPJ (Officier de Police Judiciaire), mu cyahoze ari komine Kivumu ku Kibuye, mu Rwanda, yabaye muri Africa y’Epfo ku mwirondoro muhimbano kuva ahageze mu mwaka wa 2000.

Kayishema yafashwe nyuma y’imyaka 20 ashakishwa n’ubucamanza mpuzamahanga ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akekwaho, ibyo mu Rukiko yakomojeho ko “nta ruhare” yabigizemo.

Amerika yari yarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari (Miliyari 5Frw) ku muntu wese watanga amakuru yatuma afatwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *