Abitabiriye Inama Mpuzamahanga ku guhashya Malaria basangijwe uko u Rwanda rwayihangamuye

Abitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku guhashya Indwara ya Malaria bagaragaje ko kugira ngo Umugabane wa Afurika uzashobore kurandura indwara ya Malaria, bisaba ubufatanye bw’inzego no gushyira mu bikorwa ingamba zitanga umusaruro mu kuyirwanya.

Byagarutswe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Mata 2024, mu nama igaruka ku guhashya Malaria iteraniye mu Mujyi wa Kigali.

Ubuvuzi bwo ku rwego rw’ibanze n’abafatanyabikorwa bakora mu bijyanye n’ubuzima ni bamwe mu bagira uruhare rukomeye mu gufasha abaturage kwirinda Malaria ndetse no kuvura abayirwaye ku buryo batararemba bikaba byabaviramo urupfu.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Prof. Mambo Muvunyi, yavuze ko u Rwanda rwashoboye guhangana na Malaria binyuze mu bushake bwa politiki n’ubuyobozi bwiza Igihugu gifite, ikaba ari indwara ikurikiranwa kuva ku rwego rw’ibanze.

Yagize ati “Ntanze nk’urugero hano mu Rwanda usanga umubare munini w’abarwara Malariya bitabwaho ndetse bakavurwa n’abajyanama b’ubuzima kuko 60% y’abayirwara bavurirwa mu bajyanama batarinze kugera kwa muganga. Ibi byadufashije kugabanya umubare w’abarwara Malaria no gutanga ubufasha bwihuse ku baturage.’’

Yanagaragaje ko u Rwanda rwubatse inzego z’ubuzima zigira uruhare muri gahunda yo guhangana na Malaria zirimo poste de santé ziba zifite ubushobozi bwo kuvura no kwita ku baturage muri rusange, ibigo nderabuzima, ibitaro by’akarere n’ibitaro bikuru.

Bamwe mu bitabiriye inama yiga kuri Malaria mu bihugu bya Afurika bavuga ko ingamba zifatwa mu guhangana na yo zigomba kuva mu magambo zigashyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi Mukuru wa Impact Sante Afrique, Olivia Ngou, yavuze ko  ingamba zose zafatwa ku rwego rw’Isi n’urwa buri gihugu ntacyo zageraho mu gihe hatabaye kumva ibyo sosiyete ikeneye.

Ati “Ibi rero birasaba ko tumenya byinshi mu bibera mu rwego rwo hasi mu baturage, birimo kumenya imbogamizi bahura na zo, tukanamenya ngo ese icyo bahura na cyo uyu munsi batahuraga nacyo mu myaka 5 ishize ni iki? Ntitwakomeza kugendera ku makuru ya kera, bisaba ko tubigenzura kenshi gashoboka.’’

Inama ya Munani kuri Malaria ku Mugabane wa Afurika izamara iminsi irindwi, igamije gusangizanya ubunararibonye n’amakuru ava mu bushakashatsi bukorwa kuri iyi ndwara. 

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu Rwanda haboneka abarwayi ba Malaria basaga ibihumbi 600 mu gihe mu myaka itanu ishize habonekaga abari hagati ya miliyoni eshanu na miliyoni esheshatu.

Raporo y’Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, kuri Malaria yo mu 2023 ishyira u Rwanda mu bihugu bihagaze neza mu kurwanya Malaria ndetse rwiteguye kuyigabanya ku kigero cya 55% mu 2025.

U Rwanda ruvuga ko rwiteguye guha abaturage bafite ibyago byo kurwara Malaria kurusha abandi bagera kuri 85% ibyagombwa byabafasha guhangana na yo. (RBA)

Amafoto

Inama Mpuzamahanga yiga ku guhashya Indwara ya Malaria iteraniye muri Kigali Convention Centre

 

Abantu ibihumbi 621 bivuje Malaria mu 2022/2023, muri bo 59% bitaweho n’abajyanama b’ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *