Abanyeshuri bigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare bimuwe bitunguranye

Abanyeshuri 128 biga muri Kaminuza y’u Rwanda muri Koleje y’Ubukungu n’Ubucuruzi (CBE) mu mwaka wa kabiri Ishami rya Nyagatare, bavuze ko batunguwe no kuhimurwa mu gihe bari baramaze kuhagera ndetse no kwitegura kuhigira. N’ubwo Abanyeshuri bavuga ibi, ubuyobozi bw’Ishuri buvuga ko hari ubufasha bw’umwihariko bubagenewe mu rwego rwo kubafasha kwisanzura mu masomo.

Mu gihe byari biteganyijwe ko abanyeshuri bagomba kuba bageze i Nyagatare tariki ya 02 Kamena 2023, tariki ya 04 Kamena 2023 nibwo hagiye hanze ibaruwa yasinyweho n’umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Kayihura Muganga Didas, iyi ikaba yarimuraga abanyeshuri bo muri Koleje ya CBE mu mwaka wa kabiri bigiraga Nyagatare, ivuga ko batazongera kuhigira ukundi.

Aba banyeshuri bavuga ko bari bamaze kwitegura kujya kwiga kuri iri shuri  ndetse bamwe muri bo bari bamaze no kuhagera ariko bagatungurwa n’iyi baruwa.

Umwe mu banyeshuri utashatse ko amazina ye atangazwa waganiriye na THEUPDATE, yavuze ko byamugoye kubyakira kuko yamenye aya makuru ari mu nzira agenda.

Yagize ati:”Inshuro ya mbere twamenyeshejwe ko tuzajya kwigira i Huye turitegura. Hasigaye Ibyumweru bibiri ngo dufungure, batubwiye ko tuzaguma i Nyagatare”.

Yakomeje agira ati:”Ndi mu nzira ngana i Nyagatare, abari bamaze kugerayo nibo bampaye aya makuru bagira bati ‘garukira aho wari ugeze tugiye kwigira i Huye’. Nabanje kugira ngo ni rwa rwenya rw’abanyeshuri, ariko nza kubona itangazo rya Kaminuza ribihamya. Nahise mfata umwanzuro nsubira mu rugo”.

“Hashize amezi abiri turi mu biruhuko, inama ziga ku ingengabihe no kutwimura zarakozwe. Ibyari byitezwe birahindurwa. None bongeye kubihindura mu gihe twari dufite isomo. Iyi mihindagurikire ibangamira imyigire yacu. Turabasaba ko bajya batumenyesha hakiri kare tukamenya uko twitegura”.

Undi ati:”Twatunguwe n’uyu mwanzuro. Abaturuka mu bice bya kure bari baramaze no kwishyura amafaranga y’Ubukode bw’Inzu hagati y’amezi abiri n’atatu. Guhita batubwira kwimukira i Huye biragoye kandi biratuvunnye cyane”.

Umuvugizi wa Kaminuza Kabagambe Ignatius, avuga ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubegereza abanyeshuri bagenzi babo b’i Huye kugira ngo babashe gukurikira amasomo mu buryo buboroheye.

Ati:”Amasomo yigishwa muri Koleje y’Ubukungu n’Ubucuruzi, abenshi mu barimu bayigisha bari i Huye. Abatangira mu mwaka wa mbere barajya i Huye ntabwo ari Nyagatare. Abo mu mwaka gatatu nabo bararangije. Ni ukuvuga ngo abanyeshuri bo mu mwaka wa kabiri bari bagiye gusigara i Nyagatare bonyine bityo niyo mpamvu twabajyanye”.

Agaruka ku bufasha bari kubaha, yagize ati:”N’ubwo impinduka zaje igihe cyo gutangira amasomo kegereje, nabyo byarebweho. Ntabwo amasomo yabo azatangira mbere ya tariki 12 Kamena. Iki Cyumweru twatangiye twakibahariye kugira ngo babashe kwimuka bava i Nyagatare kandi tuzabibafashamo”.

“Bumwe muri ubu bufasha, burimo Imodoka zo kubimura kuko abatari bacye bari baramaze kuhagera. Uretse ibi, n’ikijyanye no kubona Amacumbi muri Kaminuza bari kubifashwamo kugira ngo bayabone bitagoranye, ibi bikaba bijyana no kwiyandikisha vuba bishoboka”.

Ku bavuye i Kigali bakajya kwiga i Huye, Bwana Kabagambe yavuze ko Amacumbi ya Kaminuza ari make atabakwira bose, ko bityo bakwiriye gushyiraho akabo uwo byanze agacumbika hanze.

Iyimurwa ry’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda muri uyu mwaka w’amashuri, ryabaye kuba kuwe i Nyagatare bajyanwa i Huye, abigaga ibijyanye n’Ubugeni n’Ubuhanzi (Creative Design) bazanwe i Kigali bavuye i Huye ndetse n’abagiye gutangirira umwaka wa mbere i Huye.

Umwaka ushize w’amashuri, nabwo hari himuwe abanyeshuri bo mu mwaka wa kabiri bo mu Ishami ry’Ibarura muri Koleje y’Ubucuruzi n’Ubukungu, bakuwe i Huye bazanwa i Kigali.

Abiga muri iyi Kaminuza, basabye ko izi mpinduka zajya zikorwa mu buryo bunoze burimo no kuzibamenyesha ku gihe mu rwego rwo kubarinda kujagarara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *