Ababyeyi barerera muri APE Rugunga bakemanze Uburere abana babo bahakura, biyambaza MINEDUC

Ababyeyi bafite abana biga mu Kigo cy’Ishuri rya APE Rugunga mu Mujyi wa Kigali, basabye Minisiteri y’Uburezi guhagurukira Uburere buhatangirwa kuko bukemangwa.

Bamwe mu ababyeyi barerera mu ishuri rya APE Rugunga riherereye mu Karere ka Nyarugenge, basabye inzego nkuru z’Igihugu by’umwihariko Minisiteri y’Uburezi kugarura iri shuri ku murongo kuko babona rigana ahabi.

Ibi babivuga bashingiye ku kibazo cy’imiyoborere yaryo, iyi ikaba ishobora kugira n’ingaruka ku myigire y’abaharererwa.

Abaganiriye na Tv1 dukesha iyi nkuru , bavuga ko ikibazo gihari ari icy’umuyobozi uhora wongeza amafaranga y’ushuri buri munsi atigeze akoresha inama inteko rusange y’ababyeyi barerera muri iri shuri.

Bakomeza bavuga ko kubera amafaranga y’ushuri uyu muyobozi akomeza yongeza uko yishakiye , hari ababyeyi bigora kuyabona ntibayishyure gusa bikanmgira ingaruka kubana babo.

Ngo abana batishyuriwe aya mafaranga bimwa ifunguro rya sasita rifatirwa mu kigo cy’ishuri, ngo hakaba hari n’abakubitwa kubw’iyo mpamvu. Ababyeyi barerera kuri iri shuri bakaba batabaza inzego nkuru z’igihugu zibifite mu nshingano kugihagurukira ngo kuko babona riri kugana mu kangaratete.

Bimenyerewe ko iyi gahunda yo kongeza amafaranga y’ishuri ku bigo by’amashuri, ikorwa habanje kubaho ibiganiro byimbitse bikumvikanwa ho ku mpande zombi bikazashyirwa mu bikorwa mu gihe cyumvikanyweho.

Ubwo Guverinoma yazamuraga imishara y’abarimu, yagennye n’amafaranga ntarengwa abana bagomba kujya bishyura ku mashuri, nyamara n’ubwo byavuzwe ko iri tegeko rireba abarerera mu bigo bya Leta gusa, hibazwa niba ibyingenga bifite ububasha burenga ku mategeko y’Igihugu ku buryo bakabya kunaniza abo bafatanyije kurera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *