Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rikomeje gukina ibisa nk’ikinamico hagati y’ikibazo cya Rayon Sports na Intare FC, mu mukino wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro. Kugira ngo iki kibazo gikemuke, birasaba kwemera amakosa ku ruhande rwa FERWAFA.
Aha FERWAFA yamenyesheje amakipe yombi ko uyu mukino wimuriwe tariki 10 Werurwe kubera ko iri shyirahamwe mu bugenzuzi ryakoze ryasanze iyo uza gukinwa saa Sita nk’uko byari kuri gahunda, wari kubangamira uwari gukurikiraho wa APR FC yakiriyemo Ivoire Olympic yo mu Cyiciro cya kabiri.
Nyuma ya saa sita kuri uyu munsi, Rayon Sports yahise itumiza ikiganiro n’abanyamakuru byihuse, Perezida wayo Uwayezu Jean Fidèle maze atangaza ko Gikundiro yikuye mu Gikombe cy’Amahoro kubera ibyo yise akajagari kari mu mitegurire y’iri rushanwa.
Mu by’ukuri aha Rayon Sports yari ifite ishingiro bitewe n’uko yamenyeshejwe ko umukino utakibaye kandi bari mu nzira berekeza ku kibuga. Ikindi kandi babwiwe gukina taliki 8 Werurwe kandi bitegura no gukina na AS Kigali, ku mukino wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda taliki 10 n’ubundi z’uko kwezi.
Bidatinze taliki 8 umunsi umukino wari wimuriweho Rayon Sports yahise itungurana igaruka mu irushanwa. Mu ibaruwa yanditswe n’ikipe, yavuze ko igarutse mu gikombe cy’Amahoro nyuma y’ibiganiro yagiranye na FERWAFA ikishimira imyanzuro yafatiwemo igahitamo kugaruka.
Aha niho FERWAFA yatangiye gukora ibifatwa nk’amabara, batangira gukosoza ikosa irindi. Kuba Rayon Sports yarikuye mu irushanwa byari ikosa rya FERWAFA, ariko no kuba yaragarutsemo ngo ni uko habayeho ibiganiro nabyo byari irindi kosa rya FERWAFA.
Mu mategeko agenga igikombe cy’Amahoro ntaho bavuga ko iyo ikipe yikuye mu irushanwa habaho ibiganiro n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ngo igaruke, ahubwo bavuga ko iyo kipe yikuye mu irushanwa ifatirwa ibihano birimo gucibwa amafaranga ndetse no kubuzwa kwitabira irushanwa rikurikiyeho mu wundi mwaka.
Nyuma y’iki gice cya Rayon Sports na FERWAFA, taliki 12 Werurwe Intare FC yahise yandikira ibaruwa Ferwafa iyisaba gutera mpaga Rayon Sports nyuma y’uko igarutse mu Gikombe cy’Amahoro, nyamara iyi Kipe yo mu Cyiciro cya Kabiri itaramenyeshejwe iby’izi mpinduka.
Aha abayobozi ba Intare FC bari bafite ishingiro bitewe n’uko bavugaga ko kuba Rayon Sports yarikuye mu irushanwa batigeze babimenyeshwa ahubwo nabo babisomaga mu binyumakuru, bityo bakaba barasabaga kuyitera mpaga bagakomeza muri 1/4 ku kinyuranyo cy’ibitego 4-2 bitewe n’uko umukino ubanza Rayon Sports yari yatsinze ibitego 2-1.
Bidatinze taliki 24 Werurwe FERWAFA yakomeje gukosoza ikosa irindi, yasubije ibaruwa ya Intare FC yasabaga gutera Rayon Sports mpaga igira iti “Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatesheje agaciro ubusabe bw’Intare FC bwo gukomeza mu kindi cy’icyiciro mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, nyuma y’uko Rayon Sports ibanje kwikura muri iri rushanwa.”
“Umukino wa ⅛ uzahuza amakipe yombi washyizwe kuwa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023, saa cyenda kuri stade ya Bugesera.”
Abayobozi ba Intare FC nyuma y’uko babonye iyi baruwa barahiriye kudakina umukino wa Rayon Sports, ahubwo bo umukino biteguye gukina ari uwa Police FC muri 1/4 bitewe n’uko bavuga ko Rayon Sports yikuye mu irushanwa. Ibi nibyo byatumye mu ijoro ryo kuwa 26 Werurwe habaho impinduka umukino urimurwa, FERWAFA ivuga ko hari ibikiri kwigwaho bijyanye n’uyu mukino.
Ku munsi w’ejo kuwa 1 saa cyenda FERWAFA yatekereje kabiri, itumizaho Inama yagombaga guhuza ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ubwa Intare FC kuri FERWAFA, ngo bige kuby’uyu mukino ariko byarangiye itabaye nyuma y’uko Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports yategereje mugenzi we wa Intare FC bari kuganira, ariko bikarangira atabonetse.
Abayobozi ba Intare FC kugeza na n’ubu bakomeje guharanira uburenganzira bwabo bavuga ko batazakina na Rayon Sports, ahubwo biteguye gukina na Police FC kugeza n’aho umuyobozi wayo Gatibito Byabuze yavuze ko n’iyo bajyana imbunda ngo bamurase azapfira ukuri kwe.
Muri iki kibazo amakipe yose afite ukuri ahubwo icyo FERWAFA isabwa ni ukwemera amakosa yose yakoze igakubita amavi hasi igasaba imbabazi Intare FC bakemera gukina na Rayon Sports, mu gihe byaba bitagenze gutya kugira ngo uyu mukino uzabe byazagorana kuko na Murera ntabwo yakwemera kwisubira ubugira 3 ngo yongere ive mu gikombe cy’Amahoro ibererekere Intare FC.