Rwanda: Perezida Kagame yatanze Amapeti mashya mu Ngabo

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba rw’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu ntera ba Ofisiye 2430, barimo 1119 bavuye ku ipeti rya Lieutenant bahabwa irya Capitaine na 1311 bavuye ku ipeti rya Sous Lieutenant bahabwa irya Lieutenant.

Ni icyemezo cyashyizwe hanze n’Ingabo z’u Rwanda, RDF, kuri uyu wa 29 Werurwe 2023.

Ipeti niryo rishyira mu cyiciro ofisiye cyangwa umusirikare utari ofisiye, kandi rikamuha ububasha bwo gukora umurimo wa gisirikare ukwiranye na ryo.

Aya mapeti ya Sous Lieutenant, Lieutenant na Capitaine abarwa mu cyiciro cya ba Ofisiye bato.

Iteka rya Perezida rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda ryo muri Gashyantare 2020, riteganya ko ibishingirwaho mu kuzamura mu mapeti Abofisiye, ari ubushobozi bwo gukora inshingano zisumbuye hashingiwe kuri raporo y’isuzumabushobozi; imyanya ihari; cyangwa gutsinda ikizamini gituma azamurwa mu ntera, iyo ari ngombwa.

Hagendewe ku gihe ngenderwaho gisabwa ngo ofisiye azamurwe ku ipeti yisumbuye, hateganywa umwaka umwe kuva ku ipeti rya Sous – Lieutenant ujya ku ipeti rya Lieutenant; imyaka ine kuva ku ipeti rya Lieutenant ujya ku ipeti rya Capitaine; n’imyaka itanu kuva ku ipeti rya Capitaine ujya ku ipeti rya Major.

Ububasha bwo kuzamura ku ipeti ryisumbuye abofisiye bufitwe na Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF.

Aya mapeti ni nayo agenderwaho mu kugenerwa imishahara, kimwe n’ izindi nshingano zihariye umusirikare afite mu rwego rw’ubuyobozi.

Mu mwaka ushize RDF yinjije abasirikare bashya ku rwego rwo Ofisiye, bahawe ipeti rya Sous Lieutenant.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *