Ububanyi n’Amahanga: Ibihugu bya Namibia n’u Rwanda byiyemeje gukomeza kunoza umubano w’impande zombi

Perezida w’Inama y’Igihugu yo ku rwego rwa Sena muri Namibia, Lukas Sinimbo Muha uri mu ruzinduko rw’iminsi 5 mu Rwanda, avuga ko hari byinshi we n’itsinda ayoboye bazigira mu Rwanda ku buryo bizateza imbere imikorere y’inama y’igihugu ya Namibia.

Mu biganiro byamaze amasaha agera kuri 3, Perezida w’Inama y’igihugu ( National Council ) yo ku rwego rwa SENA muri Namibia, Lukas Sinimbo Muha na Perezida wa SENA y’ u Rwanda, Kalinda François Xavier byibanze cyane ku mikorere ya SENA ubwayo, uburyo ifatanya n’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ndetse n’uburyo hari ibikorwa byihariye bya SENA n’ibyo imitwe yombi ihuriraho.

Lukas Sinimbo Muha avuga ko hari ibyo bazigira ku Rwanda bazashingiraho bahindura amwe mu mategeko y’iwabo muri Namibia.

Yagize ati: Ntitwakwicara ngo tunezezwe n’ibyo dukora iwacu muri Namibia ariko twakwigira ku nteko zo mu bindi bihugu ni uburyo zikora. Binyuze muri muri izo nzira  twanareba uburyo tuvugurura ibyo dufite mu mategeko nk’inyandiko zituyobora mu bikorwa byose dukora. Icya mbere tukareba uburyo SENA ishyirwaho, inshingano zayo, n’imikorere yayo muri rusange. Kuri twe ibyo tuzahigira bizaduha amahirwe yo gushyira mu bikorwa amwe mu mategeko tugenderaho.

Perezida wa SENA y’ u Rwanda, Kalinda François Xavier avuga ko bateganya gusinyana amasezerano y’imikoranire hagati y’inteko zombi bikaba gutegurwa neza bikanozwa.

U Rwanda na Namibia ngo ni ibihugu bifitanye umubano ukomeye.

Lukas Sinimbo Muha yasuye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, asobanurirwa uburyo yateguwe, uburyo yashyizwe mu bikorwa igahitana abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri azanasura inzu ndangamurage y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iri ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ndetse anasure abayobozi batandukanye muri iki gihe cy’uruzinduko rwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *