Nyaruguru: Gutinda kuzuza Umuhanda biri guteza Ibiza abaturage

Hari imitungo y’Abaturage baturiye umuhanda Huye-Nyaruguru-Kanyaru irimo kwangizwa n’amazi atarahawe inzira uko bikwiye, aba baturage bakaba basaba ubuyobozi bw’Akarere gufatanya n’abakoze uyu muhanda kubaka mu buryo burambye inzira z’amazi.

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru nk’umwe mu hanyujijwe umuhanda wa Kaburimbo Huye-Nyaruguru-Kanyaru, bavuga ko bahangayikishijwe n’uko hari inzira z’amazi zitubatswe neza, ku buryo muri ibi bihe by’imvura amazi aba menshi akangiza ubutaka bwabo bwaba ibw’umusozi ndetse n’ibishanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel avuga ko

Mu Cyumweru gishize basuye aho amazi yangije ubutaka bw’abaturage.

Uyu muyobozi kandi arizeza abaturage bafite ibibazo by’ingurane ku mitungo yabo yangiritse mu ikorwa ry’uyu muhanda Huye-Nyaruguru-Munini-Akanyaru  ko abamaze kuzuza ibyangombwa basabwaga amafaranga yabo yamaze kuboneka ku buryo mu gihe cya vuba baba bayabonye.

Umuhanda Huye-Nyaruguru-Kanyaru watangiye kubwaka mu mwaka wa 2018, hasigaye imirimo mike ya nyuma.

Ufite ibirometero 68 bizuzura bitwaye miliyari 70 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *