Home – THEUPDATE

Harmonize yatumiye Bruce Melodie mu gitaramo kizabera mu Bwongereza

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Rajab Abdul Kahali wamenyekanye nka Harmonize, yatumiye umuhanzi Bruce Melodie mu gitaramo…

Rwanda: Abadepite bahaye Umugisha umushinga wo kuvugurura Itegeko nshinga hagamijwe guhuza Amatora ya ‘Perezida n’ay’Abadepite’

Abadepite bemeje ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ku ngingo ikubiyemo ihuzwa ry’amatora ya Perezida wa Repuburika n’ayabadepite n’ibindi…

Ukraine-Russia Conflict:”Uganda should send troops to defend Moscow” – Gen Muhoozi

Gen. Kainerugaba Muhoozi the son of UG president Museveni, said he would send troops to defend…

Nyamagabe: Basabwe kwigiranaho hagamijwe kuzamura Ireme ry’Uburezi

Kuri Uyu wa gatanu tariki ya 31Werurwe 2023, Abarezi bo muri GS St Kizito Gikongoro bahuye…

António Guterres yatanze Impuruza ku bibazo by’Umutekano byugarije Uburasirazuba bwa DR-Congo

Umuryango w’abibumbye watanze impuruza ku bibazo bya Congo, ubererekera ikibazo cy’indege yarashwe n’u Rwanda. Hashize igihe…

Ibyo twamenya kuri Twagirayezu JMV wimitse nka Musenyeri wa 5 wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo n’ibyihariye kuri iyi Diyosezi

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Mata 2023, mu Karere ka Ngoma ahubatswe Diyosezi Gatolika…

Cricket: Rwanda close to lift back to back the NCF Women’s T20 Tournament

The Rwanda Women’s National Team is in Nigeria where they participated in the International Competition known…

Thomas Tuchel reflects on ‘shock & hurt’ of Chelsea exit

Former Chelsea manager Thomas Tuchel has admitted he was shocked by the way in which he…

Rwanda: Imibereho by’umwihariko muri Kigali ikomeje kugorana, Urubyiruko rwateye igisa n’Urwenya ku buryo umuntu yakwikora ku Munwa afite 1000 Frw

Urubyiruko ruba mu Mazu akodeshwa mu Mujyi wa Kigali azwi nka Ghetto’ ruribaza uburyo umuntu ashobora…

Cristiano Ronaldo yiyerekanye ari mu Modoka itunzwe n’abantu 10 gusa ku Isi ya Rurema

Kapiteni wa Al Nassr n’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo yagaragaye ari n’umukunzi we Georgina Rodriguez bashagawe n’abafana ubwo bari mu modoka ifitwe n’abandi bantu 9 ku Isi, ubwo bari i Madrid muri Espagne.

Nyuma yo gushyiraho uduhigo mu ikipe y’Igihugu ya Portugal ubwo yakina imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Uburayi (Euro-2024) izabera mu Budage, Cristiano Ronaldo yagaragaye atembera mu gace yubakiyemo ametaka mu mupira w’amaguru, aha nta handi ni i Madrid muri Espagne.

Mu mashusho yiriwe acaracara ku munsi w’ejo, uyu mukinnyi w’imyaka 38 yari yambaye ikoti ry’umukara, umupira w’umweru ndetse n’ipantaro y’umweru ari kumwe n’umukunzi we Georgina Rodriguez bava muri resitora iri mu zikunzwe mu gace ka Madrid.

Aba bombi basohoka muri resitora bagasanga hanze hari abantu benshi, batangira kwegera Cristiano Ronaldo bamwifotorezaho, abandi bamuririmba ariko aba ari kumwe n’abamurinze, bigizayo abafana akinjira mu modoka ifitwe n’abantu bacye ku Isi ubundi agahita agenda.

Iyi modoka ya Cristiano Ronaldo iri mu bwoko bwa Bugatti Centodieci ni ubwa mbere yari agaragaye ayirimo.

Yayiguze umwaka ushize agera kuri mMliyoni 8.5 z’amayero.

Iyi modoka yakozwe kugira ngo uruganda rwo mu Bufaransa rwa Bugatti rwizihize imyaka 110 rumaze rushinzwe. Uru ruganda rwakoze imodoka 10 gusa zo mu bwoko bwa Bugatti Centodieci.

Izi modoka zashatswe n’abantu benshi ariko siko bose bazibonye bitewe n’uko bakoze nke. Cristiano nk’umuntu usanzwe ari umukiriya w’akadasohoka w’uru ruganda, yahawe iyakozwe ku nshuro ya 7 mu rwego rwa nimero yambara mu kibuga kuko bagiye bazishyira hanze mu bihe bitandukanye.

Biteganyijwe ko shampiyona yo muri Saudi Arabia izasubukurwa taliki 4 Mata, ikipe ya Cristiano Ronaldo ya Al Nassr izahita icakirana na Al-Adalah.

Abafana bashagaye Cristiano Ronaldo ubwo yinjiraga muri iyi Modoka y’Akataraboneka.