Rwanda: Imibereho by’umwihariko muri Kigali ikomeje kugorana, Urubyiruko rwateye igisa n’Urwenya ku buryo umuntu yakwikora ku Munwa afite 1000 Frw

Urubyiruko ruba mu Mazu akodeshwa mu Mujyi wa Kigali azwi nka Ghetto’ ruribaza uburyo umuntu ashobora gukora ku munwa mu gihe ibiribwa byose byarahenze.

Ibi bikaba byashingiye ku gitekerezo umwe mu bakoresha Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter yatanze, abaza uburyo umuntu ashobora kwikora ku Munwa afite amafaranga 1000 gusa y’u Rwanda.

Mu bihe bitandukanye, u Rwanda rwibasiwe n’ikibazo cy’Ihungabana ry’Ubukungu by’umwihariko bushingiye ku itumbagira ry’ibiciro ku Isoko.

Uretse ibi, Ibihingwa binyuranye byifashishwaga mu mibereho ya buri munsi nabyo byakozweho n’ibiza byibasiye Igihugu, ibi bikaba byaranateje amapfa mu bice bitari bicye.

Ibi biza bikaba byaranagize ingaruka mu bireho ya buri munsi, aho bimwe mu bice by’Igihugu byibasiwe n’amapfa, aha twavuga nk’ibice bimwe byo mu Ntara y’Uburasirazuba n’Amajyepfo.

Mu gihe ibintu bikomeje gufata intera ku Isoko, Urubyiruko rukodesha Inzu zizwi nka Gheto by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali rukomeje kwibaza uko ubuzima buzaba bumeze mu bihe biri imbere, aho Amafaranga Igihumbi y’u Rwanda kuri ubu ntacyo akimaze ku Isoko.

Ibi, babishingira ku kuba aho bahahiraga mu masoko atandukanye bahagera bakabwirwa ko ibintu byakaze (Nta biribwa bihari), kuko ngo aho byavaga byabuze ndetse n’Intambara y’Uburusiya muri Ukraine nayo itoroheye imibereho, kongeraho kuba Isi igihanganye n’Ingaruka zasizwe n’Icyorezo cya Covid-19 gisa n’icyagabanyije umurego mu Isi no mu Rwanda by’umwihariko.

Kuba Amafaranga Igihumbi mu Myaka ishize yarafatwaga nk’amafaranga ahagije umuntu yajyana guhahisha ku Isiko ariko kuri ubu bikaba bitagishoboka, haribazwa icyakorwa ngo iri gwa ry’Ubukungu rigabanutse ndetse n’imibereho ibe myiza by’umwihariko mu rubyiruko, dore ko hafi 60% by’Abanyarwanda babarizwa muri iki kiciro.

N’ubwo ibi bisa nk’ikitarusange imbere mu gihugu, abakodesha muri Kigali, bahawe amazina y’Abavantara, bo batangaza ko bikomeye kurushaho, kuko kubona amafaranga yo kwishyura aho kuba kongera uburyo bw’imihahire, bishobora Umugabo bigasiba undi.

Bati:”Umuntu yagahenzwe no kurya ariko iyo hajemo gukodesha bihumira ku mirari, kuko iyo ibi byose byakuyobeye, nibwo ubona benshi bamera nk’abataye Umutwe, bamwe bakagenda bivugisha mu Nzira”.

Urubyiruko ruba muri Ghetto rukomeje gutangaza ko ubuzima bugoye muri iyi minsi

 

Kuri ubu, Amafaranga 1000 batangaza ko ntacyo akimaze ku Isoko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *