Cristiano Ronaldo yiyerekanye ari mu Modoka itunzwe n’abantu 10 gusa ku Isi ya Rurema

Kapiteni wa Al Nassr n’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo yagaragaye ari n’umukunzi we Georgina Rodriguez bashagawe n’abafana ubwo bari mu modoka ifitwe n’abandi bantu 9 ku Isi, ubwo bari i Madrid muri Espagne.

Nyuma yo gushyiraho uduhigo mu ikipe y’Igihugu ya Portugal ubwo yakina imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Uburayi (Euro-2024) izabera mu Budage, Cristiano Ronaldo yagaragaye atembera mu gace yubakiyemo ametaka mu mupira w’amaguru, aha nta handi ni i Madrid muri Espagne.

Mu mashusho yiriwe acaracara ku munsi w’ejo, uyu mukinnyi w’imyaka 38 yari yambaye ikoti ry’umukara, umupira w’umweru ndetse n’ipantaro y’umweru ari kumwe n’umukunzi we Georgina Rodriguez bava muri resitora iri mu zikunzwe mu gace ka Madrid.

Aba bombi basohoka muri resitora bagasanga hanze hari abantu benshi, batangira kwegera Cristiano Ronaldo bamwifotorezaho, abandi bamuririmba ariko aba ari kumwe n’abamurinze, bigizayo abafana akinjira mu modoka ifitwe n’abantu bacye ku Isi ubundi agahita agenda.

Iyi modoka ya Cristiano Ronaldo iri mu bwoko bwa Bugatti Centodieci ni ubwa mbere yari agaragaye ayirimo.

Yayiguze umwaka ushize agera kuri mMliyoni 8.5 z’amayero.

Iyi modoka yakozwe kugira ngo uruganda rwo mu Bufaransa rwa Bugatti rwizihize imyaka 110 rumaze rushinzwe. Uru ruganda rwakoze imodoka 10 gusa zo mu bwoko bwa Bugatti Centodieci.

Izi modoka zashatswe n’abantu benshi ariko siko bose bazibonye bitewe n’uko bakoze nke. Cristiano nk’umuntu usanzwe ari umukiriya w’akadasohoka w’uru ruganda, yahawe iyakozwe ku nshuro ya 7 mu rwego rwa nimero yambara mu kibuga kuko bagiye bazishyira hanze mu bihe bitandukanye.

Biteganyijwe ko shampiyona yo muri Saudi Arabia izasubukurwa taliki 4 Mata, ikipe ya Cristiano Ronaldo ya Al Nassr izahita icakirana na Al-Adalah.

Abafana bashagaye Cristiano Ronaldo ubwo yinjiraga muri iyi Modoka y’Akataraboneka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *