Ibyo twamenya kuri Twagirayezu JMV wimitse nka Musenyeri wa 5 wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo n’ibyihariye kuri iyi Diyosezi

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Mata 2023, mu Karere ka Ngoma ahubatswe Diyosezi Gatolika ya Kibungo harabera Umuhango wo guha Musenyeri Yohani Mariya Viyani TWAGIRAYEZU Inkoni y’Ubushumba.

Musenyeri Yohani Mariya Viyani TWAGIRAYEZU araba abaye Musenyeri wa 5 ugiye kuyobora iyi Diyosezi yashinzwe mu Mwaka w’i 1968.

Muri iyi nkuru, tugiye kurebera hamwe ibyihariye kuri uyu Mushumba mushya wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo n’ibyihariye kuri iyi Diyosezi iri muri Diyosezi 9 zigize Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Imibereho ya Myr Yohani Mariya Viyani TWAGIRAYEZU

Nyiricyubahiro Myr Yohani Mariya Viyani TWAGIRAYEZU watorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya KIBUNGO, yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda.

Dore iby’ingenzi byaranze ubuzima bwe

Musenyeri Yohani Mariya Viyani TWAGIRAYEZU yavutse kuwa 21 Nyakanga 1960, avukira mu Karere ka Rutsiro, muri Paruwasi ya Crête Congo Nil, Diyosezi ya Nyundo, ari naho yize amashuri abanza.

Kuva mu 1988 kugera mu 1990 yize icyiciro cya Filozofiya mu Iseminali Nkuru ya Nyakibanda. Kuva mu 1990 kugera mu 1994yize icyiciro cya Tewolojiya mu Iseminali Nkuru ya Nyakibanda i Butare.

Kuwa 8 Ukwakira 1995 yahawe ubupadiri, aba umupadiri bwite wa Diyosezi ya Nyundo.

Guhera mu 1995 kugera mu 1997 yasohoje ubutumwa mu ma Paruwasi ya Muramba na Kibingo, muri Diyosezi ya Nyundo, ari Padiri wumgirije muri Paruwasi.

Guhera mu 1997 kugera mu 2000 yagiye kwiyungura ubumenyi muri Kaminuza Gatolika ya « Louvain » mu gihugu cy’Ububiligi, ahakura Impamyabumenyi ihanitse muri Tewolojiya.

Mu mwaka wa 2000 yagarutse mu Rwanda agirwa umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Nyundo kugeza mu mwaka wa 2002.

Mu mwaka wa 2002 yashinzwe ubutumwa bwo kwita ku mutungo wa Diyosezi ya Nyundo.

Mu mwaka wa 2009 yasubiye mu Bubiligi gukomeza amasomo, ahakura impamyabumenyi mu gucunga imishinga, ari nako akora ubushakashatsi bwo ku rwego rw’ikirenga (Doctorat/ PhD Candidate) mu bya Tewolojiya muri Kaminuza y’i Louvain.

Mu mwaka wa 2016 yagarutse mu Rwanda ashingwa kuyobora CARITAS-RWANDA nk’Umunyamabanga mukuru wayo.

Kuwa mbere tariki ya 20 Gashyantare 2023, nibwo Nyirubutungane Papa Fransisko yamutoreye kuba Umwepiskopi bwite wa Diyosezi ya Kibungo.

Intego y’Ubwepiskopi ni “Audite Iesum”, mu rurimi rw’ikilatini, bisobanura mu Kinyarwanda: “Nimwumve Yezu”.

Incamake y’amateka ya Diyosezi ya Kibungo

Diyosezi Gatolika ya Kibungo yashinzwe na Mutagatifu Papa Pawulo wa 6 ku italiki ya 5 nzeli 1968 igeruwe kuri Arikidiyosezi ya Kabgayi, ishingwa Musenyeri Yozefu Sibomana.

Ni imwe muri diyosezi icyenda za Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Iherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bw’u Rwanda, mu Ntara y’iburasirazuza.

Mu burasirazuba bwayo ihana imbibi n’igihugu cya Tanzaniya, mu burengerazuba bwayo ihana imbibi na Arikidiyosezi ya Kigali, mu majyepfo yayo ihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, mu majyaruguru yayo ihana imbibi na Diyosezi ya Byumba.

Ikorera mu turere twa Ngoma, Kirehe, Kayonza, igice kinini cya Rwamagana n’agace gato ka Gatsibo.

Paruwasi zigize Diyosezi ya Kibungo

Diyosezi Gatolika ya Kibungo igizwe na Paruwasi 20 na Quasi- Paruwasi 2 zibumbiye mu turere tw’ikenurabushyo (Duwayene) dutatu: Kibungo, Rwamagana na Rusumo.

Paruwasi zigize Diyosezi ya Kibungo n’igihe yashingiwe

 

Abepiskopi bayoboye Diyosezi ya Kibungo kuva ishinzwe

1. Nyiricyubahiro Musenyeri Yozefu SIBOMANA, Umwepiskopi wa 1 wa Diyosezi ya Kibungo (1968-1992)

Tariki ya 21 Kanama 1961 yatorewe kuba umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, ahabwa inkoni y’ubushumba tariki ya 3 Ukuboza 1961.

Intego ye, igira iti “NZI UWO NEMEYE” (mu kilatini “CUI CREDIDI”), maze mu kuwa 5 Nzeri 1968 atorerwa kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, aba ari we uyishinga.

Yabaye umwepiskopi wa Kibungo kugeza ku wa 30 Werurwe 1992.

Nyiricyubahiro Musenyeri Sibomana Yozefu yavukiye i Save ku itariki ya 25 Mata 1915, ahabwa Isakaramentu ry’Ubusaserdoti ku itariki ya 25 Nyakanga 1940.

2. Nyiricyubahiro Myr Ferederiko RUBWEJANGA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo (1992-2007)

Nyiricyubahiro Musenyeri Rubwejanga Ferederiko yavukiye i Nyabinyenga, mu karere ka Muhanga, Diyosezi ya Kabgayi, mu mwaka wa 1931, ahabwa isakaramentu ry’ubusaserdoti ku itariki ya 20 Nzeli 1959.

Ku wa 30 Werurwe 1992, Musenyeri Rubwejanga Ferederiko yatorewe kuba umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, ahabwa ubwepiskopi ku wa 05 Nyakanga 1992.

Intego ye, igira iti: “NKORE UGUSHAKA KWAWE” (mu Kilatini: “FACIAM VOLUNTATEM TUAM”).

Yabaye umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo kugeza ku wa 28 Ukwakira 2007.

3. Nyiricyubahiro Musenyeri Kizito BAHUJIMIHIGO, Umwepiskopi wa 3 wa Diyosezi ya Kibungo (2007-2010)

Nyiricyubahiro Musenyeri Bahujimihigo Kizito yavukiye muri Paruwasi ya Rwamagana, kuwa 05 Ukuboza 1954, ahabwa ubusaseridoti kuwa 25 Nyakanga 1980.

Kuwa 21 Ukuboza 1997, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II yamutoreye kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, maze kuwa 27 Kamena 1998, ahabwa Ubwepiskopi na Musenyeri Ntihinyurwa Tadeyo, Arikiyepiskopi wa Kigali.

Intego ye y’Ubwepiskopi ni “BAKUMENYE” (mu kilatini “UT COGNSCANT TEˮ).

Kuwa 28 Kanama 2007, Nyirubutungane Papa Benedigito XVI yamutoreye kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo kugeza kuwa 29 Mutarama 2010.

4. Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni KAMBANDA, Umwepiskopi wa 4 wa Diyosezi ya Kibungo (2013-2018).

Nyiricyubahiro Musenyeri Antoni Kambanda yavukiye i Nyamata muri Arikidiyosezi ya Kigali kuwa 10 Ugushyingo 1958, ahabwa isakaramentu ry’ubusaseridoti kuwa 08 Nzeri 1990.

Kuwa 07 Gicurasi 2013, Nyirubutungane Papa Fransisko yamutoreye kuba Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo.

Intego ye ni: “KUGIRA NGO BAGIRE UBUZIMA” (Yh 10, 10), mu kilatini “UT VITAM HABEANT”.

   

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *