Nyamagabe: Basabwe kwigiranaho hagamijwe kuzamura Ireme ry’Uburezi

Kuri Uyu wa gatanu tariki ya 31Werurwe 2023, Abarezi bo muri GS St Kizito Gikongoro bahuye n’abarezi ba GS ME Gasaka mu gikorwa cyo kwigiranaho kigamije gusangira uburyo bunoze bwo kwigisha no gukemura imbogamizi mwalimu ahura nazo mu gihe yigisha amasomo ye ya buri munsi.

Aba barezi baganiriye ku buryo bunoze bakoresha bigisha mu rwego rwo gukomeza kunoza umurimo, gusangira ubunararibonye, guhanga udushya, gukemura ibibazo bahura nabyo mu ishuri cyane cyane ibijyanye n’imyitwarire y’abanyeshuri no guteza Imbere ireme ry’Uburezi rikagera ku rwego rwifuzwa na Guverinoma y’u Rwanda.

Bamwe mu barezi bo muri G S St Kizito Gikongoro bavuga ko Iyo uri iwawe ukora ibishoboka byose ukabona ukora neza, ariko iyo haje abandi bantu baturutse hanze babona ibitameze neza, wowe utabonaga ukabikosora bityo imikorere ikaba myiza kurushaho. Ikindi kandi bituma nabo hari ibyiza bakwigiraho.

Dieudonne Nsengimana umwalimu w’isomo ry’amateka muri iri shuri, avuga ko iyi gahunda yo kwigiranaho ari nziza kuko ifasha Abarezi kuganira no kungurana ibitekerezo n’uburyo bwo kwigisha bugezweho mu rwego rwo kuzamura ireme ry’Uburezi.

Ati: Iki gikorwa cyo Kwigiranaho ni kiza kuko gifasha abarezi gukemura byinshi mu bibazo bahura nabyo bigisha.

Yunzemo ko guhura bifasha kumenya uburyo abandi bigisha ndetse baniga uburyo bwiza bwo gufasha abanyeshuri.

Ati:”Nk’ubu mu ishami ry’imbonezamubano badusangije uburyo bafashije abana guhanga imirimo mito nko korora inkoko, gucuruza, kwizigama n’ibindi,….”

Tuyisingize Theogene wigisha Isomo ry’ubutabire (Chemistry) muri GS ME Gasaka we yashimye iyi gahunda kuko bungukiramo byinshi.

Ati: Habayeho kuganira mu mashami tubarizwamo aho twasangiye ibitekerezo, ubunararibonye mu kwigisha amasomo atandukanye, tunungurana ibitekerezo ku buryo bwo gufasha abanyeshuri kwiga amasomo ya Siyanse n’imibare, bakabikunda ndetse bakazamura urwego bayatsindagaho.

Uwayezu Prosper Umuyobozi wa GS St Kizito Gikongoro aganira na ThEUPDATE yavuze ko gahunda yo kwigiranaho ari gahunda iri mu nzego zitandukanye za leta igamije gufasha zimwe mu nzego z’ubuyobozi n’abakozi kunoza neza umurimo bakora bafashanya kuwunoza.

Yagize ati:”Kwigiranaho ni gahunda iri mu byiciro byose muri gahunda za leta aho ibigo bikora ishingano zimwe bihura bikigiranaho Kugira ngo buri rwego rwigire kurundi, buri Kigo kigire ku kindi udushya tumwe tugamije iterambere ry’umwuga cyane cyane mu burezi, ikigo kimwe kidusangize ikindi”.

Yunzemo agira ati:

Twajyaga dusurana nk’ubuyobozi bw’ibigo ariko twasanze bidahagije kuko imirimo yo kwigisha ntirangirira mu buyobozi bw’ishuri ahubwo nibyiza ko n’abarezi bahura bagasangira ubunararibonye, udushya, ikoranabuhanga n’uburyo bugezweho bw’imyigishirize, uburyo bwo gufasha abanyeshuri guhanga imirimo mishya igamije kubateza Imbere kuko bitanga umusaruro mwiza kurushaho.

Yasoje ijambo rye asaba abayobozi bandi mashuri gukora iki gikorwa kiza cyo Kwigiranaho maze bakazamurana bagamije gufasha abanyeshuri gutsinda neza.

Hagenimana Martin Umuyobozi wa GS ME Gasaka akaba anakuriye komisiyo y’uburezi muri paruwasi Cathedral ya Gikongoro avuga ko iki gikorwa cyari kigamije gukomeza gusobanurira Abarezi, ababyeyi n’abafatanyabikorwa isanganyamatsiko y’umwaka w’uburezi gaturika igira iti ‘Umwana ushoboye Kandi ushobotse’.

Yagize ati:”Uyu ni umunsi Kiliziya yateganyije, aho ubuyobozi bw’ishuri, Abarezi, ababyeyi n’abafatanyabikorwa bahura bakaganira ku nsanganyamatsiko y’umwaka w’uburezi gaturika ariyo ‘Umwana ushoboye Kandi ushobotse’ bakaganira kuburyo iyo nsanganyamatsiko yakwimakazwa mu bigo by’amashuri.”

Yakomeje avuga mu kwitegura umunsi nyirizina wo kwizihiza uburezi gaturika bari gufasha abanyeshuri guhimba ibihangano bitandukanye nka; Amakinamico, imivugo, n’indi mikino itandukanye.

Nyuma yo guhura no kuganira mu mashami babarizwamo, abarezi bakinnye imikino itandukanye harimo umukino w’amaboko n’umukino w’umupira w’amaguru mu rwego rwo gukomeza kubaka ubumwe no gufatanya.

Muri Volleyball, ikipe ya GS St Kizito Gikongoro yatsinze GS ME Gasaka amaseti 2-0.

Mu gihe mu mupira w’amaguru, GS ME Gasaka yatsinze ibitego 2-1 G S St Kizito Gikongoro.

Amafoto

Umukino wa Volleyball wahuje amashuri yombi nyuma yo gukora ibiganiro mu mashami atandukanye (Department)

 

Ikipe ya GS St Kizito Gikongoro

 

Ikipe ya Groupe Scholaire Mater Ecclesia e Gasaka

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *