Amagare: Daniel Gathof na Bart Classens begukanye Rwandan Epic 2023, Abanyarwanda burira Podium kuri Etape ya nyuma


image_pdfimage_print

Nyuma y’Iminsi 5 abakinnyi 123 bazenguruka Uturere two mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Ugushyingo 2023, bashyize akadomo kuri uru rugendo rwo kurushanwa bakoresheje Amagare akoreshwa mu Misozi, ibizwi nka Mountain Bikes mu Ndimi z’Amahanga.

Urugendo (Etape) rw’uyu Munsi, rwatangiriye mu Karere ka Nyabihu rwerekeza mu ka Rubavu, ku ntera ya Kilometero 62.

Rwandan Epic 2023: Team Rwanda yegukanye Stage ya 1 mu Kiciro cy’Abagore

Iyi Etape ya 5 yari nayo ya nyuma y’iri Siganwa, yitabiriwe n’abakinnyi 89 ku 123 bitariye Rwandan Epic 2023, yakinwe ku nshuro ya 4 guhera mu 2020 itangiye gukinwa..

Yegukanywe n’Umuholandi Bart Classens ukina afatanyije n’Umudage Daniel Gathof bagize Ikipe ya Shift Up For Rwanda, bakoresheje amasaha 02h 58′ 13″.

Rwandan Epic: Daniel Gathof & Bart Classens begukanye Etape 2 yahagutse i Rusiga yerekeza i Musanze

Bakurikiwe n’ikipe ya Twin Lakes Cycling Academy 2 igizwe n’Abanyarwanda Jean De Dieu Manizabayo na Valens Iradukunda, bakoresheje 03h 12′ 08″, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’ikipe ya Team 48 igizwe n’abakinnyi bakomoka mu gihugu cya Kenya, Bobby Joseph ufatanya na Ndung’u Wa Keiya.

Mu bakinnyi bakina ku giti cyabo bitabiriye Etape ya nyuma, iyi Etape yegukanywe n’Umwongereza Matthew Brokenshire akoresheje 03h 07′ 20″.

Rwandan Epic: Daniel Gathof & Bart Classens bakomeje kuyobora Isiganwa nyuma yo kwegukana Etape ya 3

Yakurikiwe n’Umubiligi Olivier Kestelyn wakoresheje 03h 20′ 11″, mu gihe Umunyarwanda Bukhari Banzi yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gukoresha 03h 21′ 39″.

Ukwegukana iyi Etape byahise bibahesha kwegukana iri Siganwa, ku giteranyo cy’amasaha 12h 38′ 33″.

Ku rutonde rusange, bakurikiwe n’Ikipe ya Team 48 igizwe n’abakinnyi bakomoka mu gihugu cya Kenya, Bobby Joseph ufatanya na Ndung’u Wa Keiya, aba bakoresheje 13h 35′ 42″.

Uwanya wa gatatu ku rutonde rusange wegukanywe n’ikipe ya Fly4Sport Racing igizwe na Ota Zima ufatanya na Miroslav Rybacek, bakoresheje 14h 47′ 24″.

Rwandan Epic: Daniel & Bart begukanye Etape yakiniwe mu Kinigi, baribwa isataburenge na Bobby & Ndung’u mu gihe hasigaye Etape 1

Ku ruhande rw’abakinnyi b’Abanyarwanda, ikipe yaje hafi Shift Up For Rwanda 2, igizwe na Munyaneza Didier ufatanya Florian Magdalenc, iyi ikaba yegukanye umwanya wa 6 ikoresheje 16h 12′ 36″.

Mu kiciro cy’abakinnyi bakina ku giti cyabo, Rwandan Epic yegukanywe n’Umubiligi Olivier Kestelyn, wakoresheje 13h 59′ 05″.

Muri iki kiciro, u Rwanda rwahacanye Umucyo, kuko Umukinnyi w’Umunyarwanda, Bukhari Banzi yegukanye umwanya wa kabiri, nyuma yo gukoresha 15h 29′ 42″.

Umwanya wa gatatu muri iki kiciro, wegukanywe n’Umubiligi Bart Meganck, akoresheje 16h 17′ 36″.

Mu bakina bavanze, Ababiligi Mélanie Bourgeoui na William Rauw babaye aba mbere bakoresheje amasaha ane, iminota ine n’amasegonda 14, bakurikirwa n’Abongereza Dean Camier na Danielle Petersman mu gihe Abanyarwanda Nyirabahashyi Kansirida na Ishimwe Claude babaye aba gatatu.

Ingabire Diane yasoreje ku mwanya wa kabiri inyuma y’Umudage Gwenda Ruesing, Nzayisenga Valentine aba uwa gatatu mu gihe Nshutiraguma Kevin yabaye uwa 13 mu bagabo nyuma y’uko Nzamuye Théogene bakinanaga atabashije gukomeza.

Rwandan Epic, ni Irushanwa Mpuzamahanga ry’umukino w’Amagare akinirwa mu Misozi, rikaba rikinwa hagamijwe guhuza Siporo n’Ubukerarugendo.

Ni Irushanwa ngarukamwaka ryatangiwe gukinirwa mu Rwanda guhera mu 2020.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *