Rwandan Epic: Daniel Gathof & Bart Classens begukanye Etape 2 yahagutse i Rusiga yerekeza i Musanze

Umuholandi Bart Classens ukina afatanyije n’Umudage Daniel Gathof bagize Ikipe ya Shift Up For Rwanda 1, begukanye Etape ya 2 y’Irushanwa ry’Umukino w’Amagare akinirwa mu Misozi azwi nka ‘Mountain Bikes’.

Iyi Etage yahagurutse i Rusiga mu Karere ka Rulindo yerekeza kuri Sitade Ubworoherane mu Karere ka Musanze, bayegukanye bakoresheje Amasaha 4, Iminota 42 n’Amasegonda 13.

Ni nyuma yo guhiga abandi ku ntera na Kilometero 102 na Metero 500.

Bakurikiwe n’Ikipe y’abakinnyi bakomoka mu gihugu cya Kenya yari igizwe na Bobby Joseph ufatanya na Ndug’u Wa Keiya. Bakoresheje Amasaha 5, Iminota 7 n’Amasegonda 32.

Umwanya wa gatatu wegukanywe n’ikipe ya Fly4Sport Racing igizwe na Ota Zima ufatanya na Miroslav Rybacek bakoresheje Amasaha 5 Iminota 34 n’Amasegonda 25.

Mu kiciro cy’abagore, nyuma yo kwegukana Etape ya mbere wakinwe ejo hashize izwi nka “Prologue”, Abanyarwanda Ingabire Diane ufatanya na Nzayisenga Valentine bongeye kwegukana Etape ya kabiri.

Mu kiciro cy’ikipe igizwe n’Umugabo ukina afatanyije n’Umugore, iyi Etape yegukanywe n’ikipe ya Les Baroudeurs igizwe na Melanie Bourgeoui ukina afatanyije na William Rauw.

Mu bakinnyi bakina ku giti cyabo, Umubiligi Olivier Kestelyn yahize abandi akoresheje Amasaha 5, Iminota 17 n’Isegonda 1.

Ku ruhande rw’abakinnyi b’Abanyarwanda mu kiciro cy’amakipe y’abagabo, Ikipe ya Twin Lakes Cycling Academy 2 igizwe na Manizabayo Jean De Dieu ukina afatanyije na Iradukunda Valens begukanye umwanya wa Kane bakoreshe Amasaha 5, Iminota 56 n’Amasegonda 40.

Umwanya wa Gatanu, nawo wegukanywe n’ikipe y’Abanyarwanda, Rakifi Bike 2 igizwe na Nshutiraguma Kevin ufatanya na Nzamuye Theogene. Bakoresheje Amasaha 6 Iminota 5 n’Amasegonda 39.

Kimwe mu byashimishije abakurikiranye Etape y’uyu Munsi, ni kipe ya Murakoze Rwanda igizwe n’abakinnyi bakomoka mu Budage, Kai-Uwe Lehnung ufatanya na mugenzi we Marc Wenzel begukanye umwanya wa Gatandatu.

Etape y’uyu Munsi yari ku Butumburuke bwa Metero 2300.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Ugushyingo 2023, abakinnyi baraza guhatana muri Etape ya Gatatu, ya Kinigi – Musanze, iyi ikaba ireshya na Kilometero 73 ziri ku Butumburuke bwa Metero 1600.

Twibutse ko iri Rushanwa rikinwa mu byiciro bine (4), birimo Umukinnyi ku giti cye, Ikipe zo mu kiciro cy’abagore, izo mu kiciro cy’abagabo ndetse n’ikipe y’umugabo n’umugore bafatanya.

Rwandan Epic, ni Irushanwa Mpuzamahanga ry’umukino w’Amagare akinirwa mu Misozi, rikaba rikinwa hagamijwe guhuza Siporo n’Ubukerarugendo.

Ni Irushanwa ngarukamwaka ryatangiwe gukinirwa mu Rwanda guhera mu 2020, muri uyu Mwaka w’i 2023, rigiye gukinwa ku nshuro ya kane.

Iby’ingenzi byitezwe muri iri Rushanwa

  • Abakinnyi bazazenguruka mu Turere Dutanu (5) aritwo; Nyarugenge, Rulindo, Musanze, Nyabihu na Rubavu.
  • Inzira (Stages) Eshanu (5) nizo zizahatanirwa.
  • Abakinnyi 123 bavuye mu bihugu 16 bazaba bahanzwe amaso.
  • Ku ruhande rw’u Rwanda, abakinnyi 19 nibo bitabiriye iri Rushanwa.
  • Abasaha Miliyoni 12 z’abatuye Isi, bazakurikirana bya buri munsi ibijyanye n’iri Rushanwa, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
  • Abakinnyi barimo Mugisha Moise usanzwe umunyerewe mu mukino w’Amagare asanzwe (Road Race), ni umwe mu bitezwe.

Inzira (Stages) zizakoreshwa

● Stage 1: 31/10, Kigali – Kigali, 15Km Prologue
● Stage 2: 1/11, Rusiga Resort – Musanze Stadium, 102Km
● Stage 3: 2/11, Kinigi – Musanze, 73Km, 1600m+
● Stage 4: 3/11, Kinigi – Kinigi, 32Km, 400m+
● Stage 5: 4/11: Nyabihu – Rubavu, 62Km, 1400m+.

Amafoto

Daniel Gathof & Bart Classens, begukanye Etage yahagurutse i Rusiga mu Karere ka Rulindo yerekeza kuri Sitade Ubworoherane mu Karere ka Musanze

 

May be an image of 2 people and text that says "RWANDAN EPIC ><<>»> SKOT MOSKIN QWANDA RWANDA Stage 2 Winner Female Category Team Rwanda F 59-1 Ingabire Diane 59-2 Nzayisenga Valentine"

May be an image of 1 person and text

Bobby Joseph ufatanya na Ndug’u Wa Keiya begukanye umwanya wa kabiri bakoresheje Amasaha 5, Iminota 7 n’Amasegonda 32.

 

May be an image of 3 people, bicycle and text

May be an image of 4 people, bicycle and text

May be an image of 1 person and bicycle
Hari aho bigera bikanga bikaba ngombwa ko Igare risunikwa

 

May be an image of 1 person and bicycle

May be an image of 2 people, bicycle and text

May be an image of 4 people, bicycle, road and text

May be an image of 9 people and bicycle

May be an image of 4 people, bicycle and text

May be an image of 1 person, bicycle and text

May be an image of 1 person, bicycle and text

No photo description available.

May be an image of 2 people and text

May be an image of 1 person, bicycle and text

May be an image of 3 people, bicycle and text

Image

May be an image of map and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *