Intambara ya Isiraheli muri Gaza: Bolivia yacanye Umubano wa Diporomasi na Jerusalem

Igihugu cya Bolivia cyabaye icya mbere cyo mu Mugabane wa Amerika y’Epfo gicanye umubano wa Diplomasi na Israel kubera ibyo kivuga ko ari ibikorwa “by’Ubushotoranyi kandi birenze urugero” by’Igisirikare cya Israel muri Gaza.

Icyo gihugu cyasabye ko habaho agahenge, kinavuga ko kizaha imfashanyo abantu bagotewe muri Gaza.

Umutegetsi wo muri Israel yavuze ko icyo cyemezo ari “ukumanika amaboko ku iterabwoba”.

Lior Haiat, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel, yashinje guverinoma ya Bolivia “kwifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa Hamas”.

Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga wa Bolivia, Freddy Mamani, yavuze ko guverinoma ya Bolivia yafashe icyo cyemezo “mu kwanga no kwamagana igitero cya gisirikare cya Israel cy’ubushotoranyi kandi kirenze urugero kirimo kuba muri Gaza”.

Mamani yasabye ko habaho agahenge ndetse avuga ko igihugu cye gishaka ko kugota Gaza kwa Israel kurangira kuko kurimo kubuza ko “hinjira ibiribwa, amazi n’ibindi bintu nkenerwa mu buzima”.

Gaza imaze ibyumweru igoswe na Israel, imfashanyo nkenerwa ikaba ihagera gusa rimwe na rimwe, inyuze ku mupaka wa Rafah ihana na Misiri.

Mu gusubiza, Haiat yagize ati: “Israel yamaganye ubufasha bwa Bolivia ku iterabwoba no kuyoboka ubutegetsi bwa Iran, bigaragaza indangagaciro guverinoma ya Bolivia ihagarariye.”

Iran yashinjwe guha ubufasha Hamas kugira ngo igabe ibitero byayo byo ku itariki ya 7 Ukwakira (10). Mu gihe abategetsi ba Iran bishimiye urwo rugomo, bahakanye kurugiramo uruhare.

Bolivia ni cyo gihugu cyonyine cyo muri Amerika y’Epfo cyatangiye gufatira Israel ingamba zo mu rwego rwa diplomasi.

Ku wa kabiri, Perezida wa Chili Gabriel Boric yatangaje ko yahamagaje ambasaderi wayo i Tel Aviv muri Israel kugira ngo bagirane ibiganiro “kubera ihonyora ritakwihanganirwa ry’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu Israel yakoze muri Gaza”.

Perezida wa Colombia na Perezida wa Brazil na bo banenze ibikorwa bya Israel muri Gaza.

Perezida wa Colombia Gustavo Petro yasabye ko ambasaderi wa Israel ava muri icyo gihugu, ariko nyuma yisubiraho kuri ayo magambo.

Perezida wa Brazil Luiz Inácio Lula da Silva yashishikarije ko habaho agahenge. Nyuma y’amakuru y’ikindi gitero cy’indege cya Israel muri Gaza, Lula yanditse kuri X ati:

“Turimo kubona, ku nshuro ya mbere, intambara aho benshi mu bicwa ari abana… Nibihagarare! Ku bw’urukundo rw’Imana, nibihagarare!”

Benshi mu bantu 8,500 batangajwe na minisiteri y’ubuzima igenzurwa na Hamas muri Gaza ko ari bo bamaze gupfa, ni abantu bakuru ariko barimo n’abana 3,500.

Israel ikomeje kumisha ibisasu kuri Gaza kuva Hamas yagaba igitero muri Israel ku itariki ya 7 Ukwakira ikica abantu 1,400, ndetse ishimuta abandi bantu nibura 239.

Ku wa kabiri, Amerika yavuze ko amakamyo 66 yashoboye gutanga imfashanyo imbere muri Gaza, ariko imiryango y’ubugiraneza yaburiye ko iyo mfashanyo idahagije.

Philippe Lazzarini, umukuru w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rikora ibikorwa by’ubutabazi (UNRWA), yavuze ko mbere yuko iyi ntambara itangira, amakamyo hafi 500 yinjiraga muri Gaza buri munsi.

Mu 2019 Bolivia yari yasubijeho umubano na Israel wo mu rwego rwa diplomasi. Mbere yari yaracanye umubano na Israel mu 2009, ubwo Bolivia yategekwaga na Perezida Evo Morales, na bwo yari yabikoze mu kwamagana ibikorwa bya Israel muri Gaza.

Ku wa mbere, Perezida wa Bolivia Luis Arce yatangaje kuri X ko ibikorwa bya Israel muri Gaza ari “ibyaha byo mu ntambara”, nyuma yo guhura n’ambasaderi wa Palestine muri Bolivia, Mahmoud Elalwani. (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *