Rwandan Epic 2023: Team Rwanda yegukanye Stage ya 1 mu Kiciro cy’Abagore

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Ukwakira 2023, hakinwe Umunsi wa mbere w’Irushanwa ry’Umukino w’Amagare akinirwa mu Misozi “Mountain Bikes”.

Uyu Munsi “Stage” izwi nka Prologue, yareshyaga na Kilometero 15, yakiniwe ku Musozi wa Mont Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Mu kiciro cy’umukinnyi ukina ku giti cye, yegukanywe na Olivier Mahieu akoresheje iminota 29 n’amasegonda 53.

Yakurikiwe na Olivier Kestelyn wakoresheje iminota 30 n’amasegonda 59, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanye na Kollin Goetinck wakoresheje iminota 34 n’amasegonga 10.

Mu ikipe y’abagabo, yegukanywe na Daniel Gathof ufatanya na Bart Classens mu kiciro cy’abagabo. Bakoresheje iminota 21 n’amasegonda 11.

Mu bagore, yegukanywe n’Abanyarwanda, Ingabire Diane afatanyije na Nzayisenga Valentine, mu gihe mu bakina nk’ikipe y’Umugabo n’Umugore, yegukanywe na Malanie Diane afatanyije na William Raun.

Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo tariki ya 01 Ugushyingo hakinwa Umunsi wa Kabiri “Stage”, izatangirira mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, ikazasorezwa mu Karere ka Musanze kuri Sitade Ubworoherane.

Iyi Stage izaba ireshya na Kilometero 102Km.

Iri Rushanwa rikinwa mu byiciro bine (4), birimo Umukinnyi ku giti cye, Ikipe zo mu kiciro cy’abagore, izo mu kiciro cy’abagabo ndetse n’ikipe y’umugabo n’umugore bafatanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *