Nyamasheke: Umurinzi wa Parike ya Nyungwe yatemwe

Mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, Umurinzi wa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yatemwe.

Amakuru THEUPDATE ifite ni uko uyu watemwe hatigize hatangazwa amazina ye, gusa yatemwe n’abagabo babiri ubwo yababuzaga kwakira Ubwatsi bw’Inka muri iyi Parike kuko bibujijwe.

Yatemwe tariki ya 29 Ukwakira 2023, atemwa na Rukundo Felecien w’Imyaka 31 afatanyije na Murumuna we Kanyabashi Jean Claude ufite Imyaka 25 y’amavuko.

Bombi bakomoka muri aka Karere mu Umurenge wa Rangiro, Akagari ka Banda, Umudugudu wa Buri.

Nyuma yo gukora iki Cyaha, bari mu Maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse Idosiye yabo ikaba yaratangiye gukorwaho.

Mu Kiganiro n’Itangazamakuru, agaruka kuri iki Cyaha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro, Habimana Alphred yagize ati:”Batemye uyu Murinzi ubwo barimo bahira Ubwatsi bw’Inka muri iyi Parike kandi bitemewe. Uwatemwe ni umwe mu barinzi b’iyi Parike wababuzaga kuza kwahiramo nyuma baramurwanya”.

Yunzemo ati:”Muri uku kurwanya Abarinzi, nibwo umwe yatemeshejwe Umuhoro”.

Umwe mu bahiraga muri iyi Parike nyuma yo gucakirwa n’Abarinzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *