Rwanda: Kigali yungutse Sitasiyo 22 z’Iteganyagihe

Umurwa Mukuru w’u Rwanda Kigali, wungutse Sitasiyo nshya 22 zizajya zifashishwa mu gutanga amakuru ajyanye n’Iteganyigihe.

Ni Sitasiyo zatashywe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Ukwakira 2023 n’abarimo Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr. Merard Mpabwanamaguru.

Zitezweho gutanga amakuru ku kigero cyo hejuru ajyanye n’uko Iteganyagihe rihagaze, mu gihe mu Gihugu hashize iminsi ikirere kihinduranya uko gishatse, kigakurikirwa n’ibiza bihitana abatari bacye.

Nyuma yo kubona ko Ibijyanye n’Iteganyagihe bikeneye kongerwamo Imbaraga zihariye, Guverinoma yafashe ingamba nshya zo guhangana n’ibi bibazo.

Muri izi ngamba, harimo kongera Sitasiyo zishinzwe kugenzura uko Ibihe bihindagurika mu rwego rwo gukumira mbere y’igihe Ibiza bimaze iminsi bitungurana bitaretse no guhitana Ubuzima bw’Abanyarwanda no kwangiza ibyabo.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *