Perezida ya Reta zunze Ubumwe za Tanzaniya, Madamu Samia Suluhu Hassan yageze i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Ugushyingo 2023.
Madamu Suluhu akigera ku Kibuga cy’Indege i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri wa Minisiteri y’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne D’Arc.
H.E Samia Suluhu Hassan, President of the United Republic of Tanzania has arrived in Rwanda ahead of the 23rd @WTTC – World Travel Tourism Council Global Summit opening ceremony.#GSRwanda#VisitRwanda pic.twitter.com/0JvyRrYlaX
— Government of Rwanda (@RwandaGov) November 1, 2023
Yaje mu Rwanda kwitabira Inama y’Ihuriro rya 23 ry’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo, World Travel & Tourism Council (WTTC), yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ugushyingo kuzageza ku wa Gatanu tariki ya 03 Ugushyingo 2023.
Iyi nama y’iminsi itatu ni ubwa mbere ibereye ku Mugabane wa Afurika.
Itegerejwemo abakuru b’ibihugu bitatu barimo uw’u Rwanda, Paul Kagame na Samia Suluhu Hassan wa Tanzania. Izitabirwa n’abantu baturutse mu bihugu 45.
Ku munsi wa mbere wayo, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya WTTC, Arnold Donald, yavuze ko u Rwanda ruhagaze neza mu bijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Amafoto