Gaza: Abaturage 2 ba Tanzaniya bari mu bafashwe bugwate na Hamas


image_pdfimage_print

Leta ya Israel yemeje imyirondoro y’Abanya-Tanzania babiri byemezwa ko bashimuswe n’umutwe w’intagondwa wa Hamas kuva ku itariki ya 7 Ukwakira (10) uyu mwaka, hafi y’umupaka wa Gaza, nk’uko Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC dukesha iyi nkuru kibihamya.

Mu itangazo ku cyumweru ku rubuga X rwahoze ari Twitter, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel yavuze ko Joshua Loitu Mollel na Clemence Felix Mtenga bari bari muri Israel muri gahunda y’imenyereza-mwuga (stage) mu buhinzi.

Muri iryo tangazo, iyi Minisiteri yongeyeho iti:”Bashimuswe n’abaterabwoba ba Hamas ndetse bafungiye muri Gaza. Turabasabye mwifatanye natwe mu gusengera ko bagarurwa batekanye kandi aka kanya.”

Kuri ubwo butumwa, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel yashyizeho ifoto yabo uko ari babiri.

Se wa Joshua yabwiye yatangarije iki Kinyamakuru ko Ambasaderi wa Israel muri Tanzania yamuhamagaye akamwizeza ko ubutegetsi bwa Israel burimo gukurikirana iki kibazo. Mbere, se wa Joshua yari yagitangarije ko akomeje gushakisha ahangayitse uwo muhungu we.

Umuryango wa Clemence nta cyo wari watangaza ku mwana wabo wabuze.

Ambasade ya Tanzania muri Israel nta cyo yahise itangaza kuri ibyo byatangajwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel.

Ambasade ya Tanzania muri Israel ivuga ko hari Abanya-Tanzania barenga 350 baba muri Israel. Muri bo, abagera kuri 260 ni abanyeshuri.

Leta ya Israel ivuga ko Umunyafurika y’Epfo utaramenyekana umwirondoro na we ari umwe mu bantu 224 bafunzwe na Hamas.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel ivuga ko Joshua Loitu Mollel (ibumoso) na Clemence Mtenga bari bari muri gahunda y’imenyereza-mwuga (stage).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *