Rwandan Epic: Daniel & Bart begukanye Etape yakiniwe mu Kinigi, baribwa isataburenge na Bobby & Ndung’u mu gihe hasigaye Etape 1


image_pdfimage_print

Irushanwa mpuzamahanga ry’umukino w’Amagare akinirwa mu Misozi rizwi nka Rwandan Epic rigeze mu mahina.

Kuri uyu wa Gatanu, hakinwe Etape ya 4 iyi ikaba ibanziriza iya nyuma izakinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Ugushyingo 2023.

Etape y’uyu Munsi yakiniwe mu Kinigi mu Karere ka Musanze, agace k’Ubukerarugendo bushingiye ku Ngagi, Hotel n’Ibirunga.

Iyi Etape yaranzwe n’Imvura nyinshi, yareshaga na Kilometero 24.

Yegukanwe n’ikipe ya Shift Up For Rwanda 1 igizwe n’Umuholandi Bart Classens ukina afatanyije n’Umudage Daniel Gathof.  Bakoresheje Isaha, Iminota 22 n’Amasegonda 29.

Bakurikiwe na Team 48, Ikipe igizwe n’abakinnyi bakomoka mu gihugu cya Kenya, Bobby Joseph ufatanya na Ndung’u Wa Keiya. Bawegukanye bakoresheje 01h 27′ 57″.

Mu gihe umwanya wa gatatu watwawe n’ikipe ya Fly4Sport Racing igizwe na Ota Zima  ufatanya na Miroslav Rybacek. Bakoresheje 01h 33′ 44″.

Mu kiciro cy’Umukinnyi ukina ku giti cye, iyi Etape yegukanywe n’Umubiligi Olivier Kestelyn, akoresheje 01h 32′ 33″. Nyuma ya Etape 4, amaze gukoresha amasaha 10h 38′ 54″.

Yakurikiwe n’Umunyarwanda Bukhari Banzi wakoresheje 01h 35′ 39″ umaze gukoresha amasaha 12h 08’03”, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’Umubiligi Bart Meganck akoresheje 01h 43′ 18″, umaze gukoresha 12h 24′ 11″.

Kugeza ubu, mu gihe hasigaye Etape imwe ireshya na 62 Km izahaguruka mu Karere ka Nyabihu yerekeza i Rubavu kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Daniel Gathof ufatanya na Bart Classens bamaze gukoresha amasaha 09h 40′ 19″, mu gihe ikipe ya Bobby Joseph ufatanya na Ndung’u Wa Keiya imaze gukoresha amasaha 10h 21′ 32″.

 Amafoto

May be an image of 7 people, bicycle and text

May be an image of 11 people, bicycle and text

May be an image of 7 people, bicycle and text

May be an image of 4 people, bicycle and text

May be an image of 6 people, bicycle and text

May be an image of 8 people, bicycle and text

May be an image of 7 people, bicycle and mountain

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *