Zizou agiye gushyira hanze Album y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Zizou Alpacino ‘DJ Zizou’ wubatse izina mu guhuriza abahanzi bakomeye mu ndirimbo imwe, akomeje imyiteguro yo kumurika Album ya kabiri yise ‘Daxo’ iyi ikazaba igizwe n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana amaze igihe akora.

DJ Zizou yahishuye ko izaba iriho abahanzi bakomeye bemera Yesu nk’umwami n’umukiza yitegura kumurika iyi album nshya muri Werurwe 2023.

Ati “Ni Album izaba iriho abahanzi benshi, baravanze yaba abasanzwe bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’abakora usanzwe, icyingenzi ni uko baba bemera Kirisitu nk’umwami n’umukiza.”

Icyakora Zizou Alpacino yirinze kugira amazina agarukaho ku bahanzi bazagaragara kuri iyi album ye yahishuye ko izasohokana n’amashusho y’indirimbo ziyiriho.

Iyi Album nshya izaba ikurikira iyo yise “5/5 Experience” nubwo ataramara gusohora indirimbo ziyigize.

Zizou yitegura kumurika album ye ya kabiri mu myaka 12 amaze mu muziki cyane ko indirimbo ye ya mbere yahurijemo abahanzi ari ‘Bagupfusha ubusa’ yasohoye mu 2011.

dj zizou

dj zizou

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *