Nyuma yo gutandukana na Harmonize, Kajala yagaragaye aryohewe n’ubuzima burimo Umukunzi mushya (Amafoto)

Spread the love

Umukinnyi wa Filime uzwi nka ‘Kajala Frida’, nyuma yo gutandukana n’Umuhanzi ukomoka muri Tanzaniya, Harmonize, ari mu byishimo by’umunyenga w’Urukundo n’Umunyamakuru Hamisi B Mandi uzwi nka B Dozen.

Nyuma y’uko mu mpera z’Ukuboza kwa 2022 Kajala yasutse amarira agaragaza kwicuza kuba yarongeye kwizera Harmonize, kuri ubu ibitwenge ni byose aho yagaragaye ari mu byishimo n’umwe mu banyamakuru bakomeye muri Tanzaniya.

Mu mafoto aherekejwe n’ubutumwa yasangije abamukurikira, yagize ati: ”Ibyishimo si ukubona ibyo ushaka byose ahubwo ni ukwishimira ibyo ufite, B Dozen ndakwishyuye.”

Umubano w’aba bombi ntabwo haramenyekana icyo uhatse niba yaba ari we mukunzi mushya cyangwa ari ubucuti gusa.

Mu busanzwe B Dozen cyangwa B12 yitwa Hamisi Burhani. Ni umunyamakuru w’icyamamare muri Tanzania unafite kompanyi y’itangazamakuru, akaba yaragiye ahabwa ibihembo bitandukanye.

Uyu munyamakuru Afite inzu ikora imyambaro izwi nka Born to Shine yambitse abahanzi barimo Akon,Alikiba, Wizkid, Terrance J, Diamond Platnumz, Davido, Vanessa Mdee.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *