Abitabiriye Igitaramo cya ‘Papi Clever na Dorcas’ bavuze ko cyari icy’amateka kinabahembura Imitima imenetse (Amafoto)

Papi Clever na Dorcas bakoze igitaramo gikomeye cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023, bafashwa n’abandi bahanzi barimo Ben&Chance, Prosper Nkomezi, Josh Ishimwe, Hirwa Gilbert na Jonathan Nish.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’amwe mu matsinda y’abashakanye ari mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nka Ben na Chance bahagurukije imbaga, Tracy Agahozo na René Patrick bakiyiyoboye, utibagiwe na Papi Claver na Dorcas bagiteguye

Bakigera ku rubyiniro babanje gupfukamira Imana ishobora byose bati “Nari mboshye arambohora, narindwaye arankiza, tumushime, niwe Mwami uhoraho.”

Ku rubyiniro Papi Clever n’umufasha we mbere yo kwanzika ngo baririmbe, bakiriye ku rubyiniro abakobwa babo babiri beza, Papi avuga ko ari abana Imana yishimira kandi bazayikorera binyuze mu buhanzi kuko umukuru yatangiye kwerekana inyota yo gukunda umuziki.

Papi Clever na Dorcas bahereye ku ndirimbo bahawe na mwuka wera bayitirira iki gitaramo cyabo cya mbere.

Ni indirimbo “Uvuze Yego” baririmbanye n’abakunzi babo bari bafite umunezero mu maso, maze bakurikizaho indirimbo zo mu gitabo.

Abantu barazizi bose, nta n’umwe wari ufite umwanya wo gupfusha ubusa, bari bahagaze nta kwicara.

Papi Clever na Dorcas bakiriye umuramyi Hirwa Gilbert wabanje kwivuga, ko akunda Imana ndetse asaba abantu kwikoreza Yesu imitwaro yabo kuko aruhura.

Ni umuhanzi mushya utaramamara mu muziki wo guhimbaza Imana gusa indirimbo ye “Irakuzi” ntiyabaye nshya mu matwi y’abitabiriye, bigaragara ko imbere ye ari heza.

Asoza kuririmba yagize ati ”Imana ibahe umugisha.”

Umuhanzi mushya Jonathan Nish nawe yahawe ikaze, abanza kwifuriza umwaka mwiza abitabiriye igitaramo.

Yinjiranye umuriri mu ndirimbo ye “Uko yandryoheye” isobanura inkuru y’uwamubambiwe akamwugururira amarembo y’ijuru.

Umuhumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaie yavuze ko Yesu Kristo afite ububasha bwo kubeshaho ibintu ko ibyo abana b’abantu basaba n’ibyo bafite byaremwe na Kristu.

Ati “Ibintu byose wumva byaba bibangamiye ubuzima bwawe afite ububasha bwo kubikora, buri gihe azi aho guhera, Yesu azi ibyo ukeneye, azi ibyo wifuza n’ibyo ukennye.”

Yakomeje agira ati “Abantu mwese muri hano Yesu abafitiye impuhwe.”

Yasabye ko ibitaramo nk’ibi byakorwa kenshi mu kwamamaza ijambo ry’Imana hirya no hino mu gihugu kuko ari amahirwe kuba u Rwanda rutabangamira abamenyekanisha ubutumwa bwa Yesu Kristu.

Ati”Abantu mwese muri hano Yesu abafitiye impuhwe.”

Hakiriwe abandi bahanzi barimo Prosper Nkomezi wongeye guhaguritsa abitabiriye iki gitaramo yakirikiwe na Josh Ishimwe uzwi mu kuririmbira Imana binyuze mu njyana Gakondo yasusurujije imbaga y’abitabiriye mu mudiho mwiza.

Ben & Chance baririmbana nk’umugore n’umugabo binjiye ku rubyiniro basaba abantu bose kwinjira mu gitaramo nta kwifata nyuma y’uko hari Bamwe bari batangiye gutaha.

Papi Clever na Dorcas bamurikiyemo album y’indirimbo 300 muri iki gitaramo, zahise zishyirwa ku isoko aho imwe igura nibura igihumbi, bivuze ko CD yazo hamwe igura ibihumbi 300 Frw.

Umurishyo wa Nyuma washyizweho Papi Claver na Dorcas bashimira buri umwe wese wafashe umwanya akaza kubashyigikira mu gitaramo.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *