Haramuryoheye? Ni ki cyasubije Davis D i Burundi igitaraganya

Umuhanzi w’Umunyarwanda Icyishaka David wamamaye ku izina rya Daviv D, nyuma yo kugaragarizwa urukundo rukomeye mu gitaramo yakoreye i Burundi, aho yavuze ko yatungurwe n’abafana benshi bakunda ibihangano bye yahasanze, yongeye gusubira muri iki gihugu mu Mujyi wa Bujumbura, aho agiye kumara iminsi mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo yakoranye n’Umuhanzi w’Umurundi Mugani Desire uzwi nka Big Fizzo.

Davis D uri i Bujumbura, yagiye mu rugendo rw’akazi cyane ko ari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Truth or Dare’ basubiranyemo na Big Fizzo, indirimbo yamajwi yayo yagiye hanze ku wa 12 Mutarama 2023.

Uyu muhanzi yahishuye ko ari indirimbo idasanzwe kuri we kuko urukundo aririmbamo ari urwo amazemo imyaka hafi itanu n’umukobwa yirinze kugarukaho.

Ati “Maze imyaka itanu mbayeho mu buzima naririmbye, hari byinshi bikunze kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ariko ukuri ni uko maze igihe mfite umukunzi.”

Davis D yaherukaga i Burundi mu minsi ishize ubwo yari yagiye kuhakorera igitaramo cyabaye ku wa 31 Ukuboza 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *