Yinjije Miliyoni y’Amafaranga ku myaka 17 ayibitsa Nyina

Umunyanijeriya Divine Ikubor uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka REMA, yatangaje ko ubwo yari afite imyaka 17 gusa y’amavuko, abinyujije mu buhanzi bwe yinjije Miliyoni y’amafaranga, ahitamo kuyabitsa umubyeyi we (Nyina).

Divine Ikubor ‘REMA’ yagarutse kuri ibi mu kiganiro n’Igitangazamakuru cyavugaga kuri Nyina.

Yavuze ko ubwo yari agitangira kwinjira muri Muzika, yinjije amafaranga menshi, ahitamo kujya ayaha Mama we kuko we imyaka yari ikiri mike.

Ni mu gihe muri iyi minsi abatari bacye, bari kuganira ku nkuru yabiciye bigacika, inkuru yagarukaga ku mukinnyi wa Paris Saint Germain n’ikipe y’igihugu ya Maroke, Ashraf Hakimi n’umugore we Hiba.

Muri iyi nkuru, uyu Hiba yagiye mu rukiko kwaka gatanya avuga ko ashaka kugabana imitungo n’umugabo, Urukiko rusanga Hakimi nta mafaranga afite kuko 80% by’ayo yinjizaga yose yayandikaga ku mubyeyi we (Nyina).

Muri iki kiganiro yahaye Ikinyamakuru Z100 New York, yatangaje ko ku myaka 17 aribwo yari yujuje Miliyoni y’Amafaranga akoreshwa muri Nijerriya azwi nka Naira, avuga ko ntacyo byari bitwaye kuba yarayahaga Nyina yose.

Ati:”Byari kuba ari ibintu byiza cyane nitwaye ku myaka 17 ntambuka mu Mujyi. Ariko ntabwo byari kundyohera mu gihe Mama yari akennye. Bityo, nagombaga kumushyira imbere ya byose”.

Muri iki kiganiro, yatangaje ko ntako bisa kugera ku rwego ubasha guha Umuryango wawe icyo wifuza.

Ku myaka 23 y’amavuko afite kuri ubu, Divine Ikubor ‘REMA’, amaze kugera ku bigwi bihambaye, aho kuri ubu, hari n’abandi bantu afasha batari Umuryango we.

Yasoje iki kiganiro avuga ko nta kibazo abona mu kuba umuntu yaha Umutungo we Umubyeyi wamwibarutse.

Uretse Divine Ikubor ‘REMA’, hari n’abatari bacye bemeza ko nta cyasimbura gushyira Umubyeyi wawe imbere. Bikaba akarusho mu gihe yagira uruhare mu gucunga Imitungo yawe.

Ni mu gihe kandi ari abavuga ko Umutungo wawe wakayobowe n’umugore mwashakanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *