Umuyobozi wa APR FC yasabye abakinnyi guhindura uko bari kwitwara cyangwa bagatakarizwa ikizere

Umuyobozi w’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda y’Umupira w’amaguru, APR FC, Afande Mubarak Muganga, yasabye abakinnyi b’iyi kipe guhindura uko bari kwitwara, cyangwa ubuyobozi bugafata izindi ngamba.
Ibi, Lt Gen Mubarakh MUGANGA yaraye abigarutseho mu nama yaraye ihuje Ubuyobozi bwa APR FC n’Abakinnyi.
Lt Gen Mubarakh MUGANGA yagize ati:”Ntitwishimiye uko murimo kwitwara, murimo gutuma dutekereza ko twaba twaribeshye ku bushobozi bwanyu nyamara muri abakinnyi beza, murimo kuduhatiriza gutangira kubashidikanyaho.”
Yakomeje agira ati:”Ndagira go mbere na mbere mbanze mbabwire ko tutishimye kubera uko murimo kwitwara haba mu mikinire na discipline ibaranga ya buri munsi kuko byose niho bishingiye. Ati, murimo gutuma dutekereza ko twaba twaribeshye ku bushobozi bwanyu, nyamara muri abakinnyi beza kandi bashoboye, murimo kuduhatiriza gutangira kubashidikanyaho.”
Yongeye kwibutsa abakinnyi ko mbere yo kubazana muri APR hari habanje gusezererwa abakinnyi 17 kubera kudahozaho.
Kugeza ubu, APR FC iri ku mwanya wa mbere isangiye na Kiyovu Sports, aho bombi banganya amanota 53 mu gihe Shampiyona ibura imikino 4 gusa igashyirwaho akadomo.
Mu 2019, APR FC nabwo yirukanye abakinnyi 17 ibaziza umusaruro muke, nyuma y’uko Rayon Sports yari imaze kubambura Igikombe cya Shampiyona ikuyemo ikinyurano cy’amanota 18 hagati yayo na APR FC.
Image
Image
Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *