Duhugurane: Menya ibyihariye kuri ba Jenerali 2 bahanganiye Ubutegetsi muri Sudani

Ubuzima mu murwa mukuru wa Sudan Khartoum, no mubindi bice by’igihugu bukomeje kuba agatereranzamba nyuma yuko ba General babiri batari kumvikana.

Gen. Abder Fattah al-Burhan uyobora umutwe witwa Sudanese Armed Forces (SAF) na Gen. Mohamed Hamdan Dagalo uzwi nka Hemedti, uyobora Paramilitary Rapid Support Forces, nibo batanye mu mitwe, Igihugu cyibigenderamo.

Ba Jenerale bombi barakoranye ndetse bagerana kuri byinshi, birimo guhirika ubutegetsi bwa Bashil muri 2019, gusa ikibabaje nuko inyota yo kuyobora bombi bafite iri gushwanyaguza igihugu ikoreka imbaga.

Hemedti na Burhan bafitanye amateka maremare, barwananye urugamba rwiswe urwabaturage (Civil War) rwatangiye muri 2003 mu Burasirazuba bwa Sudani bahanganye n’imitwe y’ingabo itemewe yo muri Darfur.

Nibwo Burhan yatangiye kuyobora ingabo za Sudan muri Darfur naho Hemedti ayobora umwe mu mitwe ikomeye y’Abarabu muri Sudan uzwi nka Janjaweed, wari ufiye inshingano zo kwirukana imitwe y’Abirabura yitwaje intwaro muri Darfur.

Majak D’agoot yakuriye ikigo cy’ubutasi muri Sudani mbere y’uko Sudani icikamo kabiri mu 2011, uyu yabonye aba ba Jenerale bombi bagishyirahamwe bataranagera kure cyane.

Yabwiye itangazamakuru ko Burhan na Hemedti bakoranaga neza, yavuze kandi ko abona ko umwe azazamuka cyane akanayobora igihugu.

Muri  Mata 2019, Burhan na Hemedti barakoranye bahirika ubutegetsi bwa Bashil nyuma yuko igihugu cyari cyimaze amezi mu myigaragambyo.

Nyuma y’umwaka umwe, basinye amasezerano n’abigaragambyaga yaganishaga ku gushyiraho Leta iyobowe n’abaturage, gusa ikarebererwa n’inama y’ubutegetsi igizwe n’abaturage ndetse n’igisirakare.

Gen. Burhan akayiyobora, Gen. Hemedti akamwungiriza.

Ibyo ntibyateye kabiri kuko mu Kwakira 2021, igisirikare cyari cyimaze kwikubira imbaraga zose, Burhan na Hemedti basa nk’aho ari bo bayoboye igihugu.

Siddig Tower yari mu nama y’ubutegetsi bwa Sudani, ndetse kenshi yahuraga n’aba ba Jenerale.

Yavuze ko atari yiteze kutavugarumwe hagati y’aba babiri kugeza nyuma yihirikwa ry’ubutegetsi rya 2021.

Nibwo Gen. Burhan yakusanyaga abayisiramu na bamwe mu bahoze mu myanya yo hejuru, abasubiza mu myanya yabo.

Byaragaragaraga ko Gen Burhan yifuzaga kurema Guverinoma igizwe n’abari bayigize kubwa Omar al-Bashil kugira ngo abashe kwigarurira imbaraga zose.

Nibwo Hemedti yikanze ko abo bagabo Burhan yazanaga bazamukora kunda, cyane ko yababonaga nk’abatamwizera neza.

Sudani yagiye irangwa n’amakimbirane yaterwaga n’amatsinda y’abantu runaka bafite ibyo bahuriyeho.

Ubu, benshi bari gukurwa mu byabo abandi bagapfa. Inkomere nazo zikiyongera, mu gihe byegereje ngo igihe cyo gushyiraho Leta ya Gisivile kigere.

Abaturage bakomeje kwamagana aba ba Jenerale bari koreka igihugu cyabo, gusa birasa nk’aho bagifite igihe basogongera kuri ubu buribwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *