“Dushyize hamwe twagera kuri byinshi” – Perezida Kagame i Conakry

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uri mu ruzinduko  rw’iminsi ibiri mu gihugu cya  Guinea-Conakry, yagaragaje ko n’ubwo ibihugu bya Afurika bisangiye ibibazo ariko ntacyananirana mugihe bishyize hamwe.

Perezida Kagame yageze muri Guinea-Conakry ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 17 Mata 2023, mu ruzinduko rw’akazi Ari kugirira muri iki gihugu.

Perezida Kagame akigera muri icyo gihugu, yakiriwe na Perezida w’Inzibacyuho Colonel Mamadi Doumbouya, ari na we wamutumiye muri uru ruzinduko rugamije kwimakaza umubano.

Mu biganiro yagiranye na mugenzi we wa Guinea-Conakry, Perezida Paul Kagame yakomoje ku kuba ibihugu bya Afurika bisangiye ibibazo ariko agaragaza ko hakenewe ubufatanye mu gukemura ibyo bibazo.

Yakomeje agira ati:

Buri gihugu ku mugabane wacu gifite ibibazo ndetse no Mu Rwanda, dufite ibyacu twihariye. Muri Guinea na ho hari ibibazo, ariko nta kibazo na kimwe tutakemura mu gihe twimakaje umucyo wo gukorera  hamwe.

Aha Perezida Doumbouya we yagaragaje ko ari ibintu by’agaciro kwakira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Intego y’uru ruzinduko Perezida Kagame agirira muri Guinea-Conakry, ni ukurushaho kunoza umubano no gushyigikira ubutwererane mu nzego zirimo ubukungu, umutekano, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse n’umuco.

Guhera mu mwaka wa 2016, u Rwanda na Guinea-Conakry bimaze gusinyana amasezerano arindwi agamije kwimakaza ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mata 2023, u Rwanda na Guinea-Conakry bisinyana amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame agendereye mugenzi we wa  Guinée Conakry nyuma y’uko mu Ukwakira 2022, yakiriye mu biro bye, Minisitiri w’Ikoranabuhanga w’iki gihugu, Ousmane Gaoual Diallo, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida Col Mamadi Doumbouya.

Umukuru w’igihugu akaba Yaherukaga muri Guinea muri Mata 2017 ubwo yari yitabiriye Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

Muri Werurwe 2016, ni bwo yagiriye uruzinduko rwe rwa mbere muri iki gihugu. Icyo gihe yakiriwe mu buryo budasanzwe aho yanambitswe umudali w’icyubahiro uruta indi muri Guinea-Conakry, uzwi nka “Grand Croix”, kubera ibikorwa by’ubutwari yagaragaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *