Whatsapp yashyizeho urubuga ruzafasha mu kuyikoresha nta internet

Urubuga rwo kuri murandasi rufasha abantu mu buryo bw’itumanaho no guhererekanya amakuru rwa Whatsapp rwashyizeho uburyo bushya bushobora kwifashishwa n’abarukoresha mu gihe rwakuweho mu gihugu runaka cyangwa na internet itari gukora.

 

Mu itanganzo ryashyizwe hanze n’urubuga rwa Whatsapp, rivuga ko ko iyi porogaramu yitwa ‘Proxy’ izafasha abarukoresha gukomeza kuvugana n’inshuti za bo ku Isi hose no mu gihe internet itari gukora neza.

Rikomeza rigira riti “Whatsapp tuzakomeza guhuza abatuye isi mu buryo bubika n’ibanga ku makuru yabo bwite, twizeye ko iki ari igisubizo ku bakoresha urubuga rwacu no mu gihe internet yavuyeho bazaba bafite ubushobozi bwo kuganira n’abo bakunda.”

Iri tangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Whatsapp zinyuranye kandi ubuyobozi bwayo bwagaragaje ko byakozwe mu rwego rwo gukomeza gufasha abayikoresha kwisanzura mu biganiro bagirana n’ababo no mu gihe gukoresha Whatsapp bidashoboka.

Ati “Mu gihe Whatsapp yahagaritswe mu gihugu cyawe ushobora gukoresha proxy ugakomeza kuvugana n’inshuti n’umuryango wawe. Gukoresha Whatsapp unyuze kuri proxy, ubutumwa bwawe bukomeza kuba ibanga kuko bucunzwe mu bizwi end-to-end encryption ikoreshwa na Whatsapp.”

Abafite mu nshingano uru rubuga rwa Whatsapp, bavuze ko iyi porogaramu ihari kugira ngo iharanire uburenganzira bwa muntu bwo kuganira n’ababo, nyuma yuko babonye ko umwaka ushize abaturage bo mu gihugu cya Iran bakuriweho internet bakabura uburyo bwo kuvugana n’ababo bari hirya no hino ku Isi.

Mu gihe ‘Proxy’ yarangije gushyirwa ku rubuga rwa Whatsapp, ndetse n’amabwiriza arugenga, yemeza ko uru rubuga ruzakomeza kubika amabanga y’ubuzima bwite bw’abarukoresha n’ubutumwa buhanahanwa hagati ya bo.

Meta, Ikigo gitunze urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp rukoreshwa n’abarenga miliyari gikomeje gukora amavugurura ajyanye n’imikoreshereze yarwo mu kugusha neza abarukoresha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *