Twitter yagabweho igitero, konti zisaga miliyoni 200 zigerwaho n’ingaruka

Abajura mu by’ikoranabuhanga (hackers) bashyize ku karubanda emails zikoreshwa kuri konti miliyoni 235 ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, ndetse hari ubwoba ko bishobora gutegeza izo konti abashobora kuzinjiramo, bigashyira mu kaga ba nyirazo.

Washington Post yatangaje ko nubwo nta yandi makuru arajya hanze, hari ubwoba ko abatwaye ayo makuru bashobora kugaragaza imyirondoro ya nyayo y’abantu, bikaba ibyago ku bakoreshaga amazina y’ibanga nko mu kunega guverinoma zabo.

Umwe mu bashakashatsi mu by’ikoranabuhanga wo muri Israel, Alon Gal, akaba umwe mu bashinze ikigo gikora ibijyanye n’umutekano mu ikoranabuhanga, Hudson Rock, yanditse kuri LinkedIn ko ayo makuru yashyizwe hanze “ashobora kuganisha ku kwinjirirwa mu ikoranabuhanga cyangwa kohererezwa ibintu bishobora gutuma umutekano mu ikoranabuhanga uhungabana.”

Nubwo imibare y’ibanga yo itashyizwe ku karubanda, hari ubwoba ko abazobereye mu by’ikoranabuhanga bashobora kwifashisha izi emails bagahindura imibare y’ibanga ba nyirazo bakoreshaga, cyangwa bakagerageza kuyifindura niba bakoresha imibare isa ahantu henshi.

Ni ibyago ngo bishobora kwibasira abantu bafite konti bafungura bashyizemo umubare w’ibanga gusa, bidasabye intambwe ebyiri z’umutekano zizwi nka “two-factor authentication (92FA). Ni uburyo butuma uretse gushyiramo umubare w’ibanga, hari na code usabwa kubanza gushyiramo, ukayohererezwa kuri telefoni mbere yo kwijira muri konti yawe.

Ni ibintu wowe ubwawe wemeza unyuze mu igenamikorere (settings) rya konti yawe.

Abahanga mu by’ikoranabuhanga bavuga ko abantu bakoresha amazina mahimbano kuri Twitter, bakwiye no kugira email zihariye bijyanye, zidatuma amazina bwite yabo amenyekana.

Abafite email zashyizwe hanze bo basabwe kurushaho kugirira amakenga ubutumwa bwose bashobora kwakira bubabaza amakuru y’ibanga, kuko ashobora kwifashishwa mu kubiba izo konti.

Igenzura rigaragaza ko izi konti zari zitagikoreshwa, Twitter iza no gukemura icyo kibazo muri Mutarama 2022.

Nyiri urubuga rwitwa Have I Been Pwned rwifashishwa mu kumenya niba imbuga nkoranyambaga umuntu akoresha zitarinjiriwe, Troy Hunt, yabashije kumenya email miliyoni 211 zari ku rutonde rwatangajwe.

Nubwo uku kwibwa amakuru kwabaye mbere y’uko umuherwe Elon Musk agura Twitter, hakomeje kwibazwa niba afite uburyo buhamye bwo gukumira ibi bintu mu gohe kiri imbere.

Kuva yagura uru rubuga, rwakomeje kurangwa n’ibibazo byinshi, ahanini bishingiye ku miyoborere n’ibyemezo bigenda bifatwa.

Amabanga ya Konti miliyoni 235 z’abakoresha Twitter yaribwe
Amabanga ya Konti miliyoni 235 z’abakoresha Twitter yaribwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *