Nikita Mikhalkov na bagenzi be basaga 100 ku rutonde rw’ibyamamare byafatiwe ibihano na Leta ya Ukraine


image_pdfimage_print

Ukraine yafatiye ibihano abantu barenga 100 bafite aho bahuriye n’uruganda rw’imyidagaduro mu burusiya: abakinnyi ba filimi, abacuranzi, ndetse n’abanyamakuru  aho leta ya Kyiv ibashinja “kwamamaza urupfu” kubera ko bashyigikiye intambara yo muri Ukraine.

Mykhaylo Podolyak, umujyanama mukuru wa Perezida Volodymyr Zelenskiy, yavuze ko Abarusiya bashyizwe ku rutonde rwirabura  kubera gushyigikira igitero cy’intwaro cy’Uburusiya muri Ukraine.

Podolyak kuri Twitter yagize ati:

“Abarusiya 119” bamamaza urupfu “ku rutonde rurerure rw’ibihano …. Kubera iki? Guhamagarira mu buryo buziguye cyangwa butaziguye kwica, gufata bugwatecyangwa  kwiba muri Ukraine …”.

Iri teka rishyiraho ibihano ryashyizweho umukono na Zelenskiy kandi risohoka ku rubuga rwa perezidansi.

Kuri uru rutonde harimo umuhanzi  Yevgeny Petrosyan, Margarita Simonyan na Dmitry Kiselyov abayobozi b’ikigo cy’itangazamakuru Rossia Segodnya giterwa inkunga na leta y’Uburusiya, umunyamakuru wa TV Zhanna Badoyeva, abakinnyi Dmitry Dyuzhev, Dmitry Kharatyan, Mikhail Galustyan, n’umuririmbyi Lolita Milyavskaya.

Ku rutonde rw’ibihano hiyongereyeho kandi umuyobozi wa sinema Nikita Mikhalkov wakinnye anayobora filime zakunzwe nka Anna na Burnt by the sun ari ku rutonde rurerure yahuriyeho n’abacuranzi nka Sergei Lazarev, Aleksandr Panayotov, na Larisa Dolina. Muri ruhago, Anatoly Timoshchuk, umunya Ukraine utoza Zenit Saint Petersburg yo mu Burusiya nawe yashyizwe kurutonde rwabirabura.

Ibihano bifatira umutungo uwo ariwo wose aba bantu bafite muri Ukraine kandi bigahagarika ubucuruzi. babujijwe kandi gukandagira ku butaka bwa Ukraine no kubona viza mu buryo bwose.

Zelenskiy kandi yashyize umukono ku itegeko ryambura ubwenegihugu abapadiri 13 b’Itorero rya orotodogisi muri Ukraine rikomoka I Moscou (UOC-MP), Rimwe mu matorero abiri agize orotodogisi muri Ukraine nyuma y’iitandukana  ryabaye mu mwaka wa 2019 ryatumye havukamo itorero ryigenga ridashingiye ku idini ryo mu burusiya.

Urwego rushinzwe umutekano muri Ukraine (SBU) ruherutse gusaka muri katedrali na monasiteri za UOC-MP muri Ukraine. ahasanzwe  umubare munini w’ibikoresho birwanya Ukraine, ndetse n’inyandiko zemeza ko hari abaturage b’Uburusiya mu buyobozi bw’inzego z’iryo torero.

Nikita Sergeyevich Mikhalkov umukinnyi akaba n’umuyobozi wa filime, nawe yafatiwe ibihano na Ukraine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *