Elon Musk yaciye agahigo ko kuba umuhombyi wa mbere mu mateka

Spread the love

Niba ukurikirana amakuru, ndetse nubwo waba utayakurikira cyane, uzi Elon Musk, birashoboka ko nta byinshi umuziho, gusa bimwe nakubwiraa nuko ariwe nyir’urubuga rwa Twitter, akaba n’umushabitsi mubijyanye n’amafaranga y’ikoranabuhanga ndetse n’uruganda rw’imodoka za Tesla, afite n’umushinga wa SpaceX ugamije kujyana abantu kuri Mars.

Kuri ubu rero inkuru ishyushye iriho nuko ariwe muntu wahombye kurwego ruhambaye mubantu tuzi, igihombo cya miliyari zirenga 200 z’amadolari ya Amerika. kugura Twitter birashoboka ko byasaga nk’igitekerezo cyiza kuri Elon Musk mbere yuko ayigeramo akanayiyobora.

Kuva  yagura ndetse akanayobora urubuga nkoranyambaga rwa Twitter mu Ukwakira, yabibonagamo igitekerezo cyiza, gusa kugeza ubu nta kindi byamuzaniye usibye kumurisha umutwe gusa. Musk abaye umuntu wa mbere wabuze miliyari 200 z’amadolari, nk’uko Bloomberg yabitangaje. Umutungo we kuri ubu uhagaze kuri miliyari 137 z’amadolari, aho wavuye kuri  miliyari 340 z’amadolari mu Ugushyingo 2021. Iyo ni inzira ndende cyane yo kugwa bamwe muri twe ntidushobora no kubyumva.

Intandaro y’igihombo kuri Musk ni ibihombo byagaragaye mu ruganda rwa Tesla. Kuva iyi sosiyete ikora imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi  yagera ku musaruro mbumbe  wa miliyoni imwe y’amadolari mu Kwakira 2021, abanyamigabane baragabanutse, hari aho bagabanutse hejuru ya  11% ku munsi umwe. Muri rusange, imigabane ya Tesla yagabanutseho 65 ku ijana mu 2022, bituma iyi sosiyete itanga ubwasisi n’igabanuka bidasanzwe mu bihe by’impera z’umwaka kuri  moderi zimwe na zimwe. Bivugwa ko, byasubije inyuma umusaruro ku ruganda rwe rwa Shanghai.

Uretse Tesla, nubwo, Twitter nayo igira uruhare mukugwa kwa Musk. Sosiyete yaguzwe kuri miliyari 44 z’amadolari, nabwo  agombye  kugurisha imigabane myinshi ya Tesla kugirango abashe  kwishyura ibyo yaguze. Birumvikana ko icyemezo cye cyo kwirukana abakozi benshi ba Twitter n’uburyo bwe budasanzwe bwo kuyobora imbuga nkoranyambaga ntacyo byamufashije mu maso ya rubanda.

Muri rusange, ni igihombo  gikabije ku mugabo wigeze kuba umukire wa mbere  ku isi. Muri Mutarama 2021, yabaye umuntu wa kabiri gusa winjije  umutungo we urenga miliyari 200 z’amadolari, uwa mbere yari Jeff Bezos umuyobozi wa Amazon .

Gusa nubwo bimeze uko, Musk aracyari mu baherwe kuko afite imigabane ingana na miliyari 44.8 z’amadolari muri SpaceX na miliyari 44 z’amadolari muri Tesla,  Ndetse n’angana cyangwa akarenga miliyari 27.8 afite muri Twitter.  Urebye ibyo, umutungo watakaye ni utuvungukira twavuye muri kompanyi ya Tesla.

Elon Musk abaye umuntu wa mbere wahmbye miliyari 200$

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *