Mu birori binogeye amaso,Yannick Mukunzi yasabye anakwa Ilibagiza bafitanye abana babiri

Spread the love

Yannick Mukunzi ukinira Sandvikens IF yo muri Suéde n’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, yasabye anakwa umugore we Iribagiza Joy bamaze igihe babana. Aba bombi beretse ibirori inshuti n’imiryango yabo kuri uyu wa 8 Mutarama 2023.

Mukunzi na Iribagiza bakoreye imihango yo gusaba no gukwa muri Heaven Garden ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali, mu masaha y’igitondo. Aha ni naho habereye gusezerana imbere y’Imana.

Mugenzi we bakinanye Rutanga Eric ni we wamugaragiye, anambarirwa n’abandi bakinnyi b’umupira w’amaguru barimo umunyezamu wa AS Kigali, Ntwali Fiacre.

Mukunzi na Iribagiza, nubwo uyu munsi ari bwo bashimagiye isezerano ryabo imbere y’imbaga, basanzwe babana ndetse bafitanye abana babiri.

Ku wa 20 Mutarama 2019 nibwo Mukunzi yasezeranye imbere y’amategeko na Iribagiza, mu Murenge wa Remera.

Uyu mugabo w’imyaka 27, muri uwo mwaka nibwo yagiye muri Sandvikens nk’intizanyo ya Rayon Sports, amasezerano agirwa burundu mu 2020.

Mukunzi yaciye mu makipe ya APR FC na Rayon Sports, mbere y’uko yerekeza ku mugabane w’u Burayi.

Muri Nzeri 2022 nibwo Yannick Mukunzi yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Sandvikens IF ikina mu cyiciro cya gatatu.

Yannick Mukunzi yasabye anakwa umugore we Ilibagiza
Bari bamaranye imyaka isaga itatu babana kuko basezeranye imbere y’amategeko muri 2019

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *