Rubavu: Kiziguro SS na Polisi HBC zisubije Igikombe cya Handball ikinirwa ku Mucanga (Amafoto)


image_pdfimage_print

Akanyamuneza kari kose ku ikipe ya Polisi y’Igihugu y’umukino w’Intoki wa Handball no ku ikipe y’ishuri ryisumbuye rya Kiziguro y’abakobwa, nyuma yo kwisubiza igikombe cya Handball ikinirwa ku Mucanga kuri iki Cyumweru.

Iri Rushanwa ngaruka mwaka ryaberaga mu Karere ka Rubavu ku nshuro ya 16 kuko ryatangiye kuhakinirwa mu 2006, gusa mu 2020 ntabwo ryakinwe bitewe n’Icyorezo cya Covid-19.

Polisi HBC yegukanye iki gikombe itsinze Vision Jeunesse Nouvelle amanota 2-0, inahita ikora amateka yo kugitwara ku nshuro ya kane yikurikiranya.

Mu gihe Ishuri ryisumbuye rya Kiziguro (Kiziguro SS) yo yegukanye iki gikombe itsinze ES Mukingi, nayo 2-0.

Iri rushanwa ryamaze iminsi ibiri, ryitabirwa n’amakipe umunani arimo atanu y’abagabo n’atatu y’abagore, ryasojwe ku Cyumweru, tariki ya 8 Mutarama 2023.

Mu bagore, ryegukanywe na Kiziguro SS nyuma yo gutsinda ES Mukingi amanota 2-0.

Mu bagabo, irushanwa ryegukanywe na Police BHC ku nshuro ya karindwi, ikaba iya kane yikurikiranya, nyuma yo gutsinda Vision Jeunesse Nouvelle amanota 2-0.

Ikipe y’Abashinzwe umutekano, yari yabanje gusezerera ES Kigoma iyitsinze amanota 2-1 [hitabajwe penaliti] mu mukino wa ½ utarayoroheye mu gihe Vision JN yakuyemo Tengo BHC iyitsinze 2-0.

Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, umutoza wa Police BHC, Ntabanganyimana Antoine, yavuze ko bishimiye gutangira umwaka begukana igikombe, ariko yemeza ko bakibonye bigoye kuko amakipe bahuye afite abakinnyi bakomeye barimo n’abamenyereye gukinira ku mucanga.

Ati “Twongeye dutwara igikombe mu buryo bwikurikiranya ariko ntabwo byari byoroshye nk’uko mwabibonye. Amakipe yarakaniye, afite abakinnyi bakomeye. Muri ½, kugira ngo tubashe kurokoka twateye penaliti nabwo turusha ikipe igitego kimwe.”

 

Vision Jeunesse Nouvelle itozwa na Tuyishime Zacharie wahoze ari umukinnyi wa Police HC aho yayifashije kwegukana ibikombe bitandukanye birimo n’icya Beach Handball mu 2021.

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Handball, Twahirwa Alfred, yavuze ko bari gutekereza uburyo haboneka abakinnyi bazajya bakina uyu mukino wo ku mucanga gusa.

Ati “Irushanwa ryagenze neza kuko urwego rw’imikinire rwari hejuru. Twagize Imana noneho tubona n’imikino y’abakiri bato na bo bakina Beach Handball, ni ikintu gikomeye kuko no muri gahunda dufite ni uko tugira abakinnyi bihariye bakina iyi Handball yo ku mucanga gusa aho kugira ngo abakina isanzwe ari bo bajya baza hano gusa.”

 

AMAFOTO:

 


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *