Volleyball: Umunsi wa 7 wahaye Igikombe cya Shampiyona APR y’abagore, REG na Gisagara zikomeza gutegereza Umunsi wa nyuma

Mu mpera z’Icyumweru twaraye dusoje, Akarere ka Ngoma kabarizwamo Ikipe ya IPRC Ngoma ikina Shampiyona y’ikiciro cya mbere cya Volleyball mu Bagabo, niko kari gatahiwe kwakira umunsi wa Shampiyona, uyu ukaba wari uwa Karindwi (7) ari nawo ubanziriza uwa nyuma ku ngengabihe isanzwe.

Wari umunsi wari uvuze byinshi by’umwihariko mu kiciro cy’abagabo, aho REG VB na Gisagara VB zari zigikubanye kugeza mbere y’uyu munsi, mu gihe mu bagore ho byasaga n’ibyarangiye habura gusa gushyiraho akadomo.

Nk’uko byari byitezwe, mu kiciro cy’abagore, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ‘APR WVB’ ntabwo yigeze itenguha, kuko yasababwaga gusa kudatsindwa, ari nabyo yanakoze ihita yegukana igikombe cya Shampiyona.

Ni mu gihe mu bagabo ho byari ibicika, kuko ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu ‘REG VB’ yari ihanganye bikomeye n’iy’Akarere ka Gisagara, kuko zagiye gukina uyu munsi zombie zinganya amanota 42, gusa zitandukanywa n’uburyo zatsinze amaseti mu mikino yabanje.

Umunsi wa Karindwi (7) wakiniwe mu Karere ka Ngoma wagenze ute

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Mutarama 2022, ni bwo hasojwe Agace ka Karindwi kari kakiriwe na IPRC Ngoma mu minsi ibiri.

Ikipe ya APR WVC yigaragaje muri uyu mwaka w’imikino wa 2022/23, yegukanye Igikombe cya Shampiyona nyuma yo gutsinda Forefront WVC amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma.

Seti ya mbere yatsinzwe na Forefront WVC ku manota 25 kuri 21, ariko irigaranzurwa mu zindi seti iratsindwa (25-22, 25-14 na 25-13).

Iyi Kipe y’Ingabo yari imaze iminsi yizeye kwegukana igikombe kuko yabigezeho ubwo yatwaraga Agace ka Gatandatu kakiniwe mu Ruhango mu mpera z’umwaka ushize. Gusa, yaburaga kwitabira kamwe mu duce tubiri twari dusigaye.

Mu Bagabo, REG VC yakosoye amakosa yakoreye mu Ruhango, isatira Igikombe cya Shampiyona nyuma yo gutsinda mukeba, Gisagara VC, amaseti 3-2 (25-20, 23-25, 25-17, 17-25, 15-12) ku mukino wa nyuma.

Kuri ubu, REG VC iyoboye urutonde rusange n’amanota 49, ikurikiwe na Gisagara VC ifite amanota 48 ku mwanya wa kabiri.

Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu isabwa byibuze kugera ku mukino wa nyuma mu gace ka nyuma, ka munani, gashobora kuzakinirwa i Kigali ku matariki ataratangazwa.

Kunganya amanota kw’aya makipe abiri ya mbere mu bagabo, bizaha amahirwe REG VC yitwaye neza mu duce twinshi twakinwe.

 

AMAFOTO:

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *