Umwe mu bana bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yari ibajyanye ku ishuri yitabye Imana

Umwana witwa Kenny Mugabo uri muri 25 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yari ibajyanye ku ishuri mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yitabye Imana

Mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 9 Mutarama 2023 nibwo Coaster yari itwaye abanyeshuri bagiye kwiga ku ishuri rya Path to Success yakoze impanuka igeze mu masangano y’imihanda ku i Rebero, ahari umuhanda umanuka i Gikondo n’undi ukata ujya mu Miduha na Nyamirambo.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, yabwiye IGIHE ko ‘uyu mwana amaze kwitaba Imana, akaba ari uwari urembye cyane.

Ati “Amaze kwitaba Imana ni wawundi twavugaga barimo kongerera amaraso muri CHUK”.

SSP Irere yakomeje avuga ko abandi bana benshi batashye uriya witabye Imana ari we wari urembye cyane.

Ubwo iyi mpanuka yabaga, abanyeshuri bavuze ko batangiye kumva ko imodoka yagize ikibazo, bageze ahantu hamanuka cyane ku i Rebero.

SSP Irere yavuze ko byatangiye bumva imodoka isa n’izengera mu muhanda. Yageze mu masangano y’imihanda ku i Rebero ahari umuhanda umanuka i Gikondo n’undi ukata ujya mu Miduha na Nyamirambo, umushoferi ayikase ngo yerekeze ku ishuri biranga, imanuka epfo mu ishyamba.

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter, yavuze ko yamenye iby’iyi mpanuka ndetse yihanganisha imiryango y’aba bana ndetse nabo abifuriza gukira vuba.

Ati “Namenye amakuru y’impanuka ya bisi y’ishuri yabereye i Rebero muri iki gitondo. Twifurije abana bose gukira vuba kandi turahumuriza imiryango yabo.Turakora ibishoboka byose kugira ngo abana bari bayirimo bose bitabweho uko bikwiye.”

Uyu mwana yigaga mu mwaka wa gatanu kuri Path to Success, mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *