Akarere ka Rubavu kakiriye ‘Handball ikinirwa ku Mucanga’ ku nshuro ya 16

Spread the love

Guhera kuri uyu wa Gatandatu no kuri iki Cyumweru, mu Karere ka Rubavu ho mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda hari gukinirwa Umukino wa Handball ikinirwa ku Mucanga ‘Beach Handball’, Irushanwa riri gukinwa ku nshuro yaryo ya 16, kuko ryatangiye kuhakinirwa guhera mu 2006.

 

Kuri iyi nshuro, amakipe atandukanye y’imbere mu gihugu arimo n’amashya nka TENGO, ari mu yitabiriye iri Rushanwa, gusa Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ‘APR HBC’ ntabwo yitabiriye kuri iyi nshuro.

 

Ni imikino iri gukinwa ihuriranye n’amasomo yo ku rwego rwo hejuru ari guhabwa abatoza b’uyu mukino, guhera kuri uyu wa 06 kugeza ku wa 08 Kanama 2023.

Mu kiciro cy’abagabo hitabiriye amakipe atanu (5) agizwe na; Vision Jeunnesse Nouvelle, ES Kigoma, UR Huye, TENGO SC na Police HBC.

Mu gihe mu bagore ari amakipe atatu (3) arimo; UR Huye, Kiziguro SS na ES Mukingi.

Aganira na THEUPDATE i Rubavu ku bijyanye n’iri Rushanwa, Kagegwe Joel, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda, yadutangarije ko iri Rushanwa by’umwihariko n’ubwo ari irisoza Umwaka w’Imikino muri iri Shyirahamwe, ariko rigamije kureba nimba abakinnyi bari ku rwego rwo kujyana n’amavugururwa yakozwe muri uyu mukino yaba ku Mugabane w’Afurika ndetse no ku rwego rw’Isi”.

 

Ati:”Nk’Ishyirahamwe, iri Rushanwa riradufasha kureba ko abakinnyi bacu bari ku rwego rwo kuzitabira amarushanwa ateganyijwe ku rwego rwa Afurika no ku rwego rw’Isi, by’umwihariko ANOCA ku rwego rw’Afurika mu Kwezi kwa Gatandatu mu gihugu cya Tuniziya no ku rwego rw’Isi muri Kanama mu gihugu cya Endoneziya”.

Yunzemo agira ati:”Uretse ibi, guhera muri uyu Mwaka w’imikino, iri rushanwa rigiye kujya ku ngengabihe y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda, aho rizajya rikinwa mu buryo bwa Shampoiyona, nk’uko dukina Shampiyona isanzwe ‘Out Door Championship’”.

 

Biteganyijwe ko iri rushanwa risozwa kuri iki Cyumweru tariki ya 08 Mutarama 2023. Mu gihe iry’umwaka ushize ryegukanwe na Kiziguro SS mu kiciro cy’abagore n’Ikipe ya Polisi y’Igihugu mu bagabo.

Abasifuzi bari babukereye
Abasifuzi bandikaga ibitego
ni imikino yagaragayemo guhangana gukomeye
Amakipe yari yabukereye

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *